00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Hahembwe abagaragaje isuku kurusha abandi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 3 June 2014 saa 03:01
Yasuwe :

Kuwa Mbere tariki ya 2 Kamena ni bwo mu Murenge wa Rwezamenyo hakozwe ubugenzuzi bw’isuku hahembwa ingo eshanu za mbere zo mu midugudu igize uyu murenge n’akagari kabaye aka mbere kagaragaje isuku kuruta utundi.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo Semitari Alex yabwiye IGIHE ko iyi gahunda y’ubugenzuzi yateguwe mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakangurirwe gufata isuku nk’umuco ubaranga.
Semitari yagize ati “Twahereye ku bugenzizi bw’isuku tureba uko ihagaze mu ngo, (…)

Kuwa Mbere tariki ya 2 Kamena ni bwo mu Murenge wa Rwezamenyo hakozwe ubugenzuzi bw’isuku hahembwa ingo eshanu za mbere zo mu midugudu igize uyu murenge n’akagari kabaye aka mbere kagaragaje isuku kuruta utundi.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo Semitari Alex yabwiye IGIHE ko iyi gahunda y’ubugenzuzi yateguwe mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakangurirwe gufata isuku nk’umuco ubaranga.

Ibihembo birimo na moto yahawe Akagali ka Rwezamenyo

Semitari yagize ati “Twahereye ku bugenzizi bw’isuku tureba uko ihagaze mu ngo, tureba uko ubwiherero bumeze, isuku yabwo, ahashyirwa ibishingwe, ibyombo, umwanda kandi twagiye no mu midugudu itandukanye n’utugari twose uko ari tune tureba uko isuku yifashe mu maduka, boucherie (ahacururizwa inyama), amagaraje n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko muri ubu bugenzuzi bukozwe ku nshuro ya kabiri bwatangiye mu kwezi kwa Mata bwibanda mu kureba aho amazi aturuka mu ngo ashyirwa (ibyobo) n’uburyo habungwabungwa ubusitani.

Meya w’Akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga nawe yibukije abari aho ko isuku ari isoko y’ubuzima ndetse ko bakwiriye kuyigira umuco ubaranga.

Meya wa Nyarugenge Solange Mukasonga

Mukasonga yagize ati “Iki ni igihe cy’ibyishimo kuko iyo abantu bagize umusaruro bahemberwa barabyishimira, kandi si gihe cyo kureba abakoze neza ahubwo turebe na ba bandi bashobora gutuma tutabona amanota meza kuko umuntu umwe ashobora gutuma tutaba aba mbere”.

Yavuze ko Umurenge wa Rwezamenyo nta kibazo na kimwe bawufiteho ku bijyanye n’isuku n’ibindi kuko ari umurenge urangwamo intore zizi ibyo zikora ndetse asaba abari aho kuzakomeza guharanira kugira isuku na nyuma y’ubu bugenzuzi.

Urugo rwa Nibizi Fatouma rwabaye urwa mbere mu isuku rwahawe ibikoresho bitandukanye by’isuku birimo n’igikoresho kibikwamo imyanda gifite agaciro k’ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda.

Fatouma watsinze igihembo cy'urugo rufite isuku

Umudugudu w’umucyo ni wo wahembwe nk’uwabaye uwa mbere mu midugudu igize uyu murenge ukaba wahawe ibihumbi 100, Akagari ka Rwezamenyo ya Kabiri nako kakaba ariko kahembwe moto y’ishimwe nk’akabaye indashyikirwa mu isuku muri uwo murenge.

Umurenge wa Rwezamenyo wahagurukiye kurwanya isuku nke, ku buryo bitewe n’uburyo abaturage bakomeza kubishishikarizwa, bagerageza gusukura aho batuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages