Mu kazi ndetse n’amashuri, icyitwa umwaka kijyana n’igihe ibi bitangirira (la rentrée). Ahenshi ku mugabane w’u Burayi, uyu mwaka utangirana n’ ukwezi kwa Nzeli ukarangira muri Kamena y’undi mwaka. Ukwezi kwa Nyakanga na Kamena biba ibiruhuko bikuru, cyane cyane ku banyeshuri.
Hagendewe ku byakozwe mu ngengabihe ya 2013 (saison), nyuma yo gukusanya ibikorwa bya benshi mu Banyarwanda bakorera mu Bubiligi cyangwa mu nkengero zabwo, byaba ibigamije guteza imbere ba nyirabyo ndetse n’Abanyarwanda bahaturiye muri rusange, IGIHE irabagezaho urutonde rw’Abanyarwanda batatu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi bifitiye benshi akamaro mu buryo butandukanye:
Justin Karekezi
Ayobora kandi akaba yarashinze ishyirahamwe "Team Production" ni umwe mu Banyarwanda bafite ishyirahamwe riza ku mwanya wa mbere mu guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo benshi hagati y’abantu 1000 kugera ku bihumbi 4000.
Imikorere ya Team Production yagiye iba nta makemwa nk’uko ubuhamya bw’abacunga umutekano Birmingham Palace, aho iri shyirahamwe rikorera bubigaragaza.
«Twishimira kwakira no gukorana n’ Abanyarwanda kenshi kuko bazi gutegura ibintu byabo kandi amasezerano tugirana bayubahiriza yose, ibikorwa byabo bikorwa mu mucyo n’ubwubahane bidutangaza».
Aba bavuga ko ari ubwa mbere babona abantu banywa inzoga gipfura aho kurangiza barwana bakarangiza bahoberana baseka bishimye.
Justin Karekezi aha umwanya urubyiruko rw’abahanzi baturuka mu Rwanda, bagataramira Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Burayi; ibi bifatwa ku ruhande rumwe nko guha uru rubyiruko umwanya wo kubyaza umusaruro impano zabo, ndetse no kubereka ko bashobora kugira ibyo bunguka kandi bitabaye ngombwa ko bajya gutura mu Burayi nk’aho ari yo paradizo ku isi.
Rugero Jean Pierre
Ni umwe mu Banyarwanda bafite ibikorwa bigejejeho kandi bifitiye benshi akamaro mu Bubiligi. Yize ibijyanye n’ubukungu no gucunga umutungo muri Kaminuza ya Kisangani ; ubu ni umwe mu Banyarwanda bikorera ku giti cyabo nyuma yo gukorera UBPR (Union des Banques Populaires) mu Rwanda nk’umugenzuzi (auditeur).
Rugero yanakoreye Sosiyete Astral Finance yo mu Bufaransa, kandi kubera ubunararibonye (expériences) afite, ubu afasha abasore n’inkumi benshi b’ Abanyarwanda bakorera kandi batuye mu Bubiligi mu kwihangira imirimo no kumenya gucunga imitungo yabo (gestion).
Mu mwaka wa 2013 Rugero yafashije abagera ku icyenda ubu bikorera nta kibazo, akaba kandi afite ahantu hakorerwa ibikorwa bitandukanye birimo na parikingi (parking) yakira imodoka zigera kuri 700 ku munsi, 90% zikaba ari iz’ Abanyarwanda.
Jean Pierre Rugero agaragara kandi mu bikorwa byinshi bihuza Abanyarwanda nk’imikino, aho ari na Perezida w’ishyirahamwe Rayon Sport FC Europe; mu mikino baherutse gutegura, abahoze bakinira Rayons Sport bakinnye n’abahoze bakinira Kiyovu Sport imbere y’abakunzi babo mu Bubiligi bagera ku bihumbi bibiri (2000), akaba afite n’igitekerezo cyo gufungura icyo yita "Guichet Unique" izajya ifasha abakora ibikorwa bitandukanye kumenya amakuru ajyanye n’ubucuruzi n’ uko habaho imikoranire na RDB n’ibindi bigo byo mu Rwanda.
Ramadhan Sengiyumva
Ayobora kandi yashinze sosiyete "Rwanda-Cash". Ni umwe mu basore b’Abanyarwanda bakoze iki gikorwa cy’ indashyikirwa, aho bafasha abantu kohereza amafaranga mu gihugu no mu Bubiligi ku buryo bwihuse kandi bwizewe.
Mu buhamya bwatanzwe na benshi mu bakoresha Rwanda Cash, bemeza ko ntako bisa kugira serivisi nk’iyi y’Umunyarwanda, uhamagara isaha iyo ari yo yose akaguha ibisobanuro muvugana mu Kinyarwanda kandi mu kinyabupfura, byaba na ngombwa hari ikibazo akagufasha kugikemura.



















TANGA IGITEKEREZO