Nyiransanzimfura Eugenie, nibyo yashingiyeho ashaka icyamuvana mu mibereho mibi yari yarakuriyemo kubera kubura ababyeyi akiri muto.
Kuri ubu uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko atuye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yakuze mu buzima bubi cyane agorwa no kubona icyo kurya ariko ashimangira ko muri iki gihe ubuzima bugenda buhinduka.
Mbere yabanje kuba umuzunguzayi kugira ngo abone ikimutunga we n’abana be ariko ntibyamuhiriye bitewe n’uburyo yamburwaga ibyo yabaga acuruza n’abashinzwe kurwanya ubucuruzi bw’akajagari mu Mujyi wa Kigali ndetse rimwe na rimwe agafungwa.
Nyuma yatekereje kujya asiga abantu kanta ndetse aranabitangira ku buryo kuri ubu amaze gutera intambwe nziza.
Ati “Natangiye mbona ari imikino umuntu yaza nkamuterera kanta ya 200 cyangwa iya 300, bigenda biza buhoro buhoro, ntangira kugira abakiliya benshi.”
Uko yabonaga amafaranga yageragezaga kwizigamira nubwo yabaga ari make aza kugera ku bushobozi bwo kwigurira ikibanza.
Ati “Ubu mfite ikibanza cyanjye muri Kigali kandi ndateganya kucyubakamo. Iyo nza kuguma mu muhanda ntibyari koroha kukibona. Ubu mituweli z’abana n’ibikoresho by’ishuri by’abana ndabibona ntawe nsabye mu gihe mbere iyo umuntu yabinkoreraga nabonaga ari igitangaza.”
Yaboneyeho gushishikariza abantu bose gukura amaboko mu mifuka bagakora no kutajya basuzugura akazi runaka nubwo kaba kinjiza make.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!