Agnes Tuyishimire, Umunyarwandakazi wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bagore bane ku isi bagomba guhabwa igihembo cyitiriwe Hermann Gmeiner, gihabwa umuntu wavuye mu buzima bubi maze nawe agakora ibikorwa by’ubutwari bifasha abandi kwikura mu buzima bubi.
Iki gihembo kingana n’amayero ibihumbi 5 n’ubutumire bujya ku ishuri rya Hermann Gmeiner n’icyicaro gikuru cyayo biri i Innsbruck muri Autriche, aho uwatsinze azahabwa icyubahiro n’ubuyobozi bukuru n’inshuti z’uyu muryango.
Tuyishimire w’imyaka 32 , arahatanira umwanya wa mbere na bagenzi be Maya Dhal, Lucia Viviana Maquise Mora na Asel Rysmendieva muri iki cyiciro cya nyuma cy’irushanwa, aba bose bakaba bahageze nyuma yo gutsinda abandi bantu basaga 270 bo hirya no hino ku isi mu byiciro bitandukanye.
Agnes Tuyishimire yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yamutwaye ababyeyi be bombi n’abavandimwe be batatu mu mwaka wa 1990, mu cyahoze ari Komini Kibilira, dore ko ari yo yageragerejwemo Jenoside.
Tuyishimire yafashijwe kwiyubaka n’umuryango SOS kuva afite imyaka 8; zimwe mu mpamvu zatumye atorwa mu byiciro byabanje akaba ari uburyo nyuma yo gufashwa kwiyubaka yafashije abandi nabo bakiyubaka, yaba abo mu muryango we ndetse n’abandi.
Kuva akiga mu mashuri yisumbuye, Tuyishimire yagiye agabana amafaranga y’impamba ye n’abanyeshuri badafite ubushobozi. Asoje amasomo ye yafashije abavandimwe be na babyara be, abarihira amashuri, batatu muri bo ubu barangije kaminuza.
Ageze muri kaminuza, yari umwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse jenoside, aho yagize uruhare rugaragara mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu munyarwandakazi ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gutegura imishinga, avuga ko kuba yarafashijwe kwiyubaka nawe agomba kubifashamo abandi.
“Nezezwa cyane no gufasha abandi. Ndi uwo ndi we ubu kuko nafashijwe n’abandi. Nabonye umuryango mushya muri SOS Village nyuma yo kubura ababyeyi banjye, nanjye rero ibyo nakorewe ngomba kubikorera abandi”.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tuyishimire yasabye Abanyarwanda bose kumutora bakamuha amahirwe yo kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga nk’Umunyarwandakazi wafashijwe kwiyubaka kandi akanafasha abandi kwiyubaka.
Yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda kuntora nkegukaga kiriya gihembo kuko ni ishema ku Rwanda n’abanyarwanda bose”.
Kuva mu mwaka wa 1990, igihembo The Hermann Gmeiner Award gihabwa abantu bitaweho nabo bakita ku bandi mu buryo bwo kububaka no kubaremera icyizere.
Amatora akorewe kuri interineti niyo azagaragaza uzahabwa ‘The Hermann Gmeiner Award 2014’, Tuyishimire akaba akeneye ijwi rya buri munyarwanda kugeza taliki ya 22 Kamena uyu mwaka; mu gihe yatsinda, ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa mu gihugu cya Autriche.
Ushobora kumuha ijwi ryawe unyuze hano ukamutora.



















TANGA IGITEKEREZO