00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwize amashuri abanza afite umushinga wakunganira amashanyarazi mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 5 March 2015 saa 06:33
Yasuwe :

Kabayiza Ephrem w’imyaka 35 y’amavuko afite umushinga amaranye imyaka umunani, bikekwa ko wakunganira gahunda yo gukwiza amashanyarazi kuri benshi, bityo u Rwanda rukazagera ku ntego rwihaye yo gucanira 70% by’Abanyarwandanta gisibya bitarenze mu mwaka wa 2017.

Kabayiza atuye mu Kagari ka Kinyange, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Ni umwe mu Banyarwanda bagize inzozi zo gukora ikintu kidasanzwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo byagirira benshi akamaro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yemeje ko yakunze kunyoterwa ubushakashatsi kuva mu bwana bwe, nubwo atagize amahirwe yo kwiga ngo arenge mu mashuri abanza.

Ibitekerezo by’uyu mugabo warangije amashuri atandatu abanza gusa byuje ubugenge nk’uwabuminujemo. Avuga ko yatekereje uyu mushinga kugira ngo afashe Abanyarwanda kubona ingufu z’amashanyarazi amaze igihe yumva ko ari make mu Rwanda, ndetse hakenewe uburyo bwose busobora kubyara ingufu.

Ajya gukora uyu mushinga yagendeye ku mikorere y’umutima, n’uburyo ukoresha amaraso awinjiramo akongera akawusohokamo, akaba ashobora kwiyongera atari uko ayasohowe yanze kugaruka.

Nyuma yo gusesengura imikorere y’umutima (cyane ko yagize amahiwe yo kubisobanurirwa akiri mu mashuri abanza) yasanze hakorwa imashini ikoresha amazi muri ubu buryo.

Yatangiye ashushanyisha ikaramu uko iyi mashini yaba iteye ahera ku byo yaba ihagazeho (ibyuma cyangwa imbaho), inziga, dynamo, amatiyo, ingunguru zajyamo amazi, pistons, n’ibindi yagiye amenya nyuma yo guhura n’abahanga.

Nyuma yo gufashwa n'impuguke basanze imashini ari uku yaba iteye

Yatekereje uburyo ibi n’ibindi bitavuzwe byose byakorana bigakoresha amazi ari mu ngunguru ebyiri akamara igihe kinini adakamye, akaba yakongerwa nka nyuma amezi abiri.

Birumvikana ko ubunini bw’ibikoresho bwangana na Megawatt iyi mashini ishobora gutanga nk’uko abisobanura nubwo ataramenya ingano y’amashanyarazi azava mu mashini ya mbere azakora nk’igerageza.

Yagize ati “Amashanyarazi yaboneka ashobora gucanira inyubako nini, umudugudu, akagari n’umurenge haramutse hateranyijwe imashini zirenga imwe.”

Umukozi wa REG yamufashije kubona impuguke mu by’ubugenge bakorana

Kabayiza yemeza ko nyuma yo kubona ko umushinga we ufite ahazaza hazima yawushyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), ahura n’umukozi wacyo witwa Bayingana Vincent, ari na we wamugiriye inama yo kujya kureba impuguke zikamufasha kunonosora ibyaba bitameze neza ndetse zikanareba koko niba ibyo akora bifite ishingiro.

Bayingana yamuhuje n’umwarimu mu Ishami ry’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (yahoze ari KIST), amufasha kunonosora no gutegura umushinga ku buryo bwumvikana ndetse ushyirwa no mu nyandiko.

Bayingana yabwiye IGIHE ko kuva mu mezi atatu ashize, adaheruka kuvugana na Kabayiza ngo amenye niba umushinga we warabashije kuzura. Ati “ Yambwiraga aho bigeze nkumva birimo kugenda neza ariko ntaheruka kumpamagara.”

Yakomeje asobanura ko uramutse ufite ireme, REG ishobora kuwemera ikawufasha gutera imbere kuko itasubizayo igitekerezo cyose kigamije kunganira intego u Rwanda rwihaye rwo gucanira umubare wagutse w’Abanyarwanda.

Kuri ubu Kabayiza avuga ko umushinga we yawushikirije abasenateri na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugira ngo arebe ko bamufasha gukabya inzozi ze amaranye imyaka umunani, nubwo nta na hamwe arabona igisubizo kimuyobora ku bindi yakora.

Ahamya ko nubwo nta bushobozi buhagije afite bwo kwitangiririza uyu mushinga ubwe, aramutse abonye inkunga nta kabuza washyirwa mu bikorwa ukagira ingaruka nziza ku Banyarwanda.

[email protected]
Twitter: @jctwittonda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages