Abikorera mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, binyuze mu Kigo cye Ntarama Pig Farming on a Grand Scale Ltd. iki kigo kandi kinakwirakwiza intanga z’ingurube mu gihugu hifashishijwe indege zitagira abapilote ‘Drones’ za Zipline Rwanda.
Mu kwezi gikwirakwiza nibura ‘doses’ ziri hagati ya 500 na 600 hirya no hino mu gihugu, ahanini zihabwa aborozi b’ingurube bashaka kuvugurira icyororo cyabo. ‘Dose’ imwe y’intanga igura 6.500 Frw.
Mu kiganiro na IGIHE agaruka ku rugendo rwe, Niyoyita Peace yavuze ko ubwo yari umukozi wa leta mu 2017 akimara gushaka no kubyara atuye i Bugesera, yagowe no gufatanya akazi no kurera akabanza kwita ku bana be kugira ngo nibura bagire imyaka yo kujya kwiga mu mashuri y’inshuke, abone gushaka akandi kazi.
Ati ‘‘Nari umukozi usanzwe wa leta mfite akazi nkora, ntabwo nari mfite amasezerano y’akazi gahoraho yari ibiraka. […] nyuma ntangiye kugira inshingano nyinshi nibwo nahagaritse akazi, kuko maze gutura inaha i Bugesera natangiye kugira inshingano nari maze gushaka, mfite abana bato b’impinja, hanyuma mpagarika akazi.’’
Abana bamaze gukura, nibwo yatangiye gutekereza ku mushinga yakorera i Bugesera, ariko akibanda ku bintu adasanzwe ahabona byabyara inyungu ku bahatuye dore ko hari icyaro, ariko ukanaba umushinga wakwagukira muri Kigali nk’umujyi wegereye Bugesera.
Yigiriye inama yo gutangira umushinga w’ubworozi bw’ingurube butari bumenyerewe muri Gugesera, anabikora nk’uburyo bwo guhaza isoko ry’inyama dore ko abazikenera ari benshi, ariko ugasanga bakizirika ku muco wo kurya iz’inka cyane zinahenda kandi hari izindi zazunganira.
Ati ‘‘Icya mbere gikomeye, ingurube ni itungo ritubuka vuba. […] Icya kabiri gikomeye, ni itungo rishobora gukemura ikibazo cy’inyama ku isoko.’’
Niyoyiya Peace yafashe miliyoni 3 Frw azigura ingurube 10 zendaga kubyara, nyuma y’amezi atatu zari zimaze kororoka zisaga 100. Yatangiye koroza abaturanyi be biganjemo abagore bakoraga ubuhinzi buto kugira ngo ubwo bworozi bubafashe kwiteza imbere.
Uko yatsindiye ibagiro rigezweho
Bitewe n’iyo mikoranire n’abaturage benshi mu guteza imbere ubworozi bw’ingurube, Niyoyita Peace yitabiriye amarushanwa y’kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), yo gutera inkunga abafite imishinga itanga icyizere mu buhinzi n’ubworozi, yegukanamo ibagiro rya kijyambere.
Byatumye inzozi ze ziba impamo, kuko ubworozi bwe bw’ingurube bwari bumaze kwaguka ariko ugasanga adafite abakiliya benshi bahita batwara ingurube ngo zijye kubagwa, bituma zitangira kujya zibagirwa aho akorera i Bugesera, akajyemura inyama hirya no hino mu maguriro akomeye yiganjemo ayo mu Mujyi wa Kigali.
Ntabwo byarangiriye aho kuko yagiranye imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), akaba mu boroherezwa guhabwa ingurube za kijyambere zikurwa mu mahanga zirimo izitanga inyama nziza, n’izibyara ibyana byinshi kandi bikura neza.
Byatumye yubaka ‘laboratoire’ itegurirwamo intanga z’ingurube zigezweho, atangira kuzikwirakwiza hirya no hino mu gihugu hifashishijwe ‘drones’ z’Ikigo Zipline Rwanda.
Niyoyita Peace avuga ko yarotaga korora ingurube nyinshi ku buryo yanakubaka ibiraro bya ‘etage’ nk’uko ahandi mu mahanga bikorwa, ariko akaba yaragize ubwoba bw’uko ashobora kubura icyo azigaburira kuko ibiryo byazo byahenze, dore ko ingurube zigaburirwa neza usanga zirya ibiryo nk’iby’abantu.
Ati ‘‘Nari nkwiriye kuba mfite ingurube zirenga 5.000 cyangwa 10.000 hano mu ntumbero zanjye, wenda nari kuba narubatse n’ibiraro bya ‘etage’ nk’uko mbibona mu bindi bihugu, ariko ndatinya. Nshobora kuba mfite ingurube nyinshi nkabura icyo nzigaburira. […] zirya ibigori, zirya soya, zirya indagara, zirya ibisigazwa by’umuceri, zirya bya bintu byose n’abantu bashobora kuba barya.’’
Niyoyita akoresha amafaranga asaga miliyoni 10 Frw ku kwezi yo kugura ibiryo by’ingurube. Avuga ko atangira ubu bworozi mu 2017 ikilo cy’ibiryo byiza bivanze bikorewe mu nganda cyaguraga 240 Frw, none kikaba kigeze kuri 650 Frw. Asaba ko inzego zibishinzwe zashyiraho igiciro kidashyira mu bihombo aborozi b’ingurube, kuko usanga bamwe bari kureka korora kuko igishoro bazishyiraho usanga kiba kinini ntibabone inyungu.
Amafoto: Esther Yasipi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!