00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutarambirwa yiteje imbere abikesha inanasi

Yanditswe na

RUGIGANA Aimable na UWIMANA Salomon

Kuya 8 May 2012 saa 10:09
Yasuwe :

Mutarambirwa Peter Claver, ni umuhinzi wo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe. Yiteje imbere ahereye ku dufaramga duke yari akuye mu bucuruzi bw’imyaka.
Ubwo twamusuraga mu murima we w’inanasi mu Kagari ka Murehe, Mutarambirwa yadutangarije ko yabanje kuba umucuruzi w’imyaka ku gasoko kari hafi aho. Nyuma y’aho aboneye ko ubucuruzi bwe butihuta, yafashe icyemezo cyo gutangira umushinga wo guhinga inanasi. Yatangiriye ku gasambu gato yari afite. Amaze kubona umusaruro uvuyemo (…)

Mutarambirwa Peter Claver, ni umuhinzi wo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe. Yiteje imbere ahereye ku dufaramga duke yari akuye mu bucuruzi bw’imyaka.

Ubwo twamusuraga mu murima we w’inanasi mu Kagari ka Murehe, Mutarambirwa yadutangarije ko yabanje kuba umucuruzi w’imyaka ku gasoko kari hafi aho. Nyuma y’aho aboneye ko ubucuruzi bwe butihuta, yafashe icyemezo cyo gutangira umushinga wo guhinga inanasi. Yatangiriye ku gasambu gato yari afite. Amaze kubona umusaruro uvuyemo yagannye Banki y’Abaturage imuguriza Miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Yayikoresheje neza yongera ubuso bw’ahahingwa. Amaze kwishyura yagujije izindi mliyoni eshanu yongera ubuso bw’ahahingwa kuburyo yigejeje kuri hegitari cumi n’umunani (18ha) z’imirima y’inanasi. Iyo zeze neza ashobora gusarura incuro ebyiri mu cyumweru inanasi zigera ku bihumbi bitandatu. Ashobora kwinjiza amafaranga agera ku bihumbi Magana atandatu mu Cyumweru.

Ubuhinzi bwa Mutarambirwa bufitiye akamaro kanini abaturanyi, kuko akoresha abakozi bagera kuri mirongo itandatu buri wese agahembwa amafaranga agera ku bihumbi makumyabiri. Muri abo bakozi ngo harimo n’abahoze babarirwa mu bana b’inzererezi, ndeste n’abatishoboye bo muri Kirehe.

Ubu buhinzi kandi bunamufasha gutanga ku bahinzi benshi imbuto nziza y’inanasi kubayikeneye.

Mutarambirwa amaze imyaka igera kuri itanu akora ubu buhinzi arateganya gukorana n’amabanki nka za BK, na BRD akigurira imodoka imufasha kugeza umusaruro we ku masoko. Ngo nabona inkunga aziyubakira uruganda rutunganya ibikomoka ku nanasi abigeze ku Banyarwanda n’Abanyamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages