Ku nshuro ya 13 kuva iki gikorwa gitangijwe mu rwa Gasabo cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye barangajwe imbere na Perezida Kagame n’ibindi byamamare byaturutse hanze y’u Rwanda.
Uyu muhango w’agaciro ku buzima bw’igihugu utuma ba mukerarugendo bisukiranya baza gusura ibyiza nyaburanga wari ushingiye ku muco gakondo aho hari inyubako n’imitako ya Kinyarwanda, imbyino gakondo n’ubufatanye bwagaragaye mu kwiyereka bya gitore no kudasobanya.
Usibye abawitabiriye bari bizihiwe, amafoto agaragaza Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere( RDB), Clare Akamanzi na Belise Kariza, Ushinzwe Ubukerarugendo, baganira bajya inama na yo ntawashidikanya ko yashushanyije akamaro ko gukorera hamwe nk’igihango gikwiriye kuranga abatahirije umugozi umwe.
Ku ya 31 Kanama 2017, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma, Perezida Kagame yakomoje ku bakorana ariko ugasanga basa naho badakora hamwe no kuvugana bikaba ari ikibazo.
Yagize ati “Bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, ariko ubwo rero birumvikana. Ba baminisitiri batavugana, ubwo bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?”
Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu hari minisiteri zimwe zidafite imikoranire hagati y’abaziyobora, bikaba bizana igihombo ku gihugu.
Mu myaka irenga icumi ishize hashyizwe amafaranga asaga miliyari ebyiri yakoreshejwe mu mishinga 600 y’abaturiye pariki z’igihugu irimo iy’ibikorwaremezo by’uburezi, ubuvuzi, gukwirakwiza amazi meza, imihanda n’ibindi, mu mirenge 45, mu turere dusaga 12, yaturutse mu nyungu igihugu cyabonye iturutse mu bukerarugendo.
Ubukerarugendo bumaze kuba icyiciro gikomeye cy’ubucuruzi bwinjiza amadevize menshi mu gihugu, muri uyu mwaka u Rwanda rukaba rwiteze kwinjiza miliyoni $440, akabakaba miliyari 371 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amafoto: Nkurunziza Faustin/Gov



















TANGA IGITEKEREZO