00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto: Abayobozi ba RDB mu muhango wo Kwita izina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 September 2017 saa 02:00
Yasuwe :

Umuhango wo kwita izina ingagi 19 wabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, wagaragaje umwihariko kuva ku buryo wari uteguye kugeza ku birori nyir’izina byawuranze.

Ku nshuro ya 13 kuva iki gikorwa gitangijwe mu rwa Gasabo cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye barangajwe imbere na Perezida Kagame n’ibindi byamamare byaturutse hanze y’u Rwanda.

Uyu muhango w’agaciro ku buzima bw’igihugu utuma ba mukerarugendo bisukiranya baza gusura ibyiza nyaburanga wari ushingiye ku muco gakondo aho hari inyubako n’imitako ya Kinyarwanda, imbyino gakondo n’ubufatanye bwagaragaye mu kwiyereka bya gitore no kudasobanya.

Usibye abawitabiriye bari bizihiwe, amafoto agaragaza Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere( RDB), Clare Akamanzi na Belise Kariza, Ushinzwe Ubukerarugendo, baganira bajya inama na yo ntawashidikanya ko yashushanyije akamaro ko gukorera hamwe nk’igihango gikwiriye kuranga abatahirije umugozi umwe.

Ku ya 31 Kanama 2017, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma, Perezida Kagame yakomoje ku bakorana ariko ugasanga basa naho badakora hamwe no kuvugana bikaba ari ikibazo.

Yagize ati “Bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, ariko ubwo rero birumvikana. Ba baminisitiri batavugana, ubwo bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?”

Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu hari minisiteri zimwe zidafite imikoranire hagati y’abaziyobora, bikaba bizana igihombo ku gihugu.

Mu myaka irenga icumi ishize hashyizwe amafaranga asaga miliyari ebyiri yakoreshejwe mu mishinga 600 y’abaturiye pariki z’igihugu irimo iy’ibikorwaremezo by’uburezi, ubuvuzi, gukwirakwiza amazi meza, imihanda n’ibindi, mu mirenge 45, mu turere dusaga 12, yaturutse mu nyungu igihugu cyabonye iturutse mu bukerarugendo.

Ubukerarugendo bumaze kuba icyiciro gikomeye cy’ubucuruzi bwinjiza amadevize menshi mu gihugu, muri uyu mwaka u Rwanda rukaba rwiteze kwinjiza miliyoni $440, akabakaba miliyari 371 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ahabereye umuhango wo Kwita izina ingagi hari hateguye mu buryo bushamaje
Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo, Belise Kariza aganira na Clare Akamanzi uyobora RDB
Belise Kariza (ibumoso) na Clare Akamanzi uyobora RDB bajya inama mu muhango wo Kwita izina
Clare Akamanzi yavuze ko ingagi zifite ibyo zihuriyeho n’abantu muri DNA

Amafoto: Nkurunziza Faustin/Gov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages