Nyuma y’iyo nkuru abantu banyuranye ku Isi cyane abayobozi bakuru bagaragaje ko bababajwe n’urwo rupfu, ndetse bamwe mu baturage b’iki gihugu bananirwa kwihangana bafatwa n’ikiniga bararira kubera urwo rupfu rw’uwo bafataga nk’uwabagaruriye ubuzima.
Fidel Castro yasezeweho bwa nyuma ndetse ashyingurwa mu irimbi ryihariye riri mu Mujyi wa Santiago de Cuba ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016. Ariko mu nzira yacishijwemo ivu rye, hari abaturage benshi bari bitwaje amabendera y’icyo gihugu bamusezera ku buryo bamwe bananiwe kwihangana bararira biratinda.


















TANGA IGITEKEREZO