Abo u Rwanda ruheruka kwakira ni abagera ku 150 babarizwa mu Gisirikare cy’u Buholandi kirwanira ku butaka kizwi nka ‘Royal Netherlands Army’.

Mu Ugushyingo 2021 ni bwo aba basirikare bo muri batayo ya 44 bageze mu Rwanda muri gahunda y’imyitozo yo kurwanira ku butaka bagomba kurukoreramo.

Batangiye imyitozo yabo tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo bikaba biteganyijwe ko bazayisoza ku wa 22 Ukuboza 2021.

Ubwo aba basirikare basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko kuba bahisemo gukorera imyitozo yabo mu gihugu bigaragaza umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’u Buholandi.

U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye n’ubufatanye mu bya gisirikare bukubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Kamena 2005.

Kuba Igisirikare cy’u Buholandi cyakorera imyitozo mu Rwanda si ibintu byoroshye kuko kibarwa mu bikomeye ku Mugabane w’u Burayi no ku Isi yose.

Amakuru dukesha Business Insider agaragaza ko Igisirikare cy’u Buholandi kiza muri 15 bya mbere bikomeye i Burayi. Ni nyuma y’iby’ibihangange nk’u Burusiya, u Bufaransa, u Bwongereza, Turikiya, u Budage n’u Butaliyani.

Buri mwaka Igisirikare cy’u Buholandi kigizwe n’abarenga ibihumbi 50 gikoresha ingengo y’imari ya miliyari 9.84$. Amakuru agaragaza ko gifite indege zirenga 165, n’ubwato bw’intambara 56.

IGIHE yateguye amafoto agaragaza imyitozo ikakaye bamwe mu basirikare bagize Batayo ya 44 mu Gisirikare cy’u Buholandi kirwanira ku butaka bari gukorera mu Rwanda.

Iyi myitozo iri gukorerwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo

Aba basirikare bageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2021, bazamara ibyumweru bitatu barwitorezamo

Igisirikare cy'u Buholandi kiri mu bikungahaye ku bikoresho byifashishwa ku rugamba. Uyu ari kureba ibyerekezo bimufasha kumenya uko yitwara ku irasaniro

Abasirikare b'Abaholandi bari mu Rwanda ni intoranywa mu bagize Batayo ya 44

Umutima wabo bawerekeza ku kazi igihe cyose

Umwe mu basirikare aterera isaluti mugenzi we. Nubwo bari mu myitozo y'urugamba ntibibagirwa n'ingamba zo kwirinda COVID-19 zirimo kwambara neza agapfukamunwa

Gukora imyitozo ikakaye ntibibabuza kumwenyura

Imyitozo iri gukorwa ni ijyanye no kurwanira ku butaka. Barikwije ku bikoresho bigezweho

Ni ihame! Mbere yo kurasa babanza gutunganya imbunda zabo

Igisirikare cy'u Buholandi ni kimwe mu bikomeye ku Mugabane w'i Burayi

Bafite imbunda n'ibikoresho bigezweho. Mu gihe cy'imyitozo baba bafite n'uburyo bw'itumanaho bubafasha guhanahana amakuru

Bari kwitoza kudatinya imbere y'umwanzi
Bari kwitoza kudatinya imbere y'umwanzi
Guhamya intego biri mu byo bari kwitoza
Guhamya intego biri mu byo bari kwitoza
Imyitozo y'aba basirikare ikorwa amasaha yose y'umunsi

Iyi myitozo igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba n'uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu guhashya umwanzi

Mu gihe cy'imyitozi y'urugamba, ibiganiro ni ingenzi mu kugena icyerekezo cyarwo

Urugamba si urw'abagabo gusa! N'abakobwa babarizwa muri iyi batayo ni indwanyi zikomeye, barashingura bihamye

Gutera umwanzi bamutunguye biri mu masomo y'ingenzi bari guhabwa

Iyi myitozo ikorerwa mu bice bitandukanye by'Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro

Bisaba ubuhanga n'ubushishozi guhangana n'umwanzi ku rugamba

Igihe bibasabye kugaba igitero ku bantu bari mu nzu nabyo barabikora. Bisaba ubuhanga buhambaye!

Guhamya intego ni isomo bakunze kwibandaho. Aha bari mu misozi y'i Gatsibo

Iyo barangije kurasa bajya kureba ko bahamije intego baba bashyiriweho

Mu gutegura urugamba, ikarita ni imwe mu bikoresho by'ingenzi biyobora aba basirikare mu byerekezo umwanzi akambitsemo, uko bamucogoza n'ibindi bigamije kumuhashya

Mu byumweru bitatu bazamara mu Rwanda bazitoreza mu bice bitandukanye bigize Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro

Ingabo z’u Buholandi ziri gukorera ku butaka bw’u Rwanda imyitozo ikakaye

Nubwo ari imyitozo bayifata nk'urugamba! Byose ni ku mubare, bisaba kwitegura

Kurasa umuntu aryamye ni bumwe mu buryo bwifashishwa cyane mu gisirikare

Igisirikare cy'u Buholandi cyiganjemo abakiri bato

Ni abahanga mu kurasa ndetse bafite ibikoresho bigezweho

Bafite itumanaho rikataje ribafasha guhana amakuru mu myitozo y'urugamba rw'amasasu

Umutima n'intekerezo byose ni ku kazi...
Umutima n'intekerezo byose ni ku kazi…
Nyuma yo guhabya umwanzi ku irasaniro, banyuzamo bakamwenyura

Yisanishije n'isura ya nyayo mu gihe cy'urugamba

Imyitozo y'urugamba iri kubera mu gice cyahariwe ibikorwa bya gisirikare mu Kigo cya Gabiro

Mu gihe cy'urugamba hari aho bisaba ko bakorana nk'itsinda bitewe n'uburyo rwateguwe

Bitoreje mu dushyamba duto turi mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro

Imyitozo ikarishye kandi ihoraho ni kimwe mu bifasha ingabo z'igihugu zikomeza guhagarara bwuma

Van wo muri Batayo ya 44 mu Gisirikare cy'u Buholandi mu batyarije ubumenyi bwe ku rugamba mu Rwanda

Bitoza uburyo bwo kurasa umwanzi kugeza bamuguye gitumo, bakaba bamufata mpiri akiri mu buzima

Ku rugamba bitwaza ibikapu birimo ibikoresho by'ingenzi bakenera, bishobora kuba ibyo kurya, imiti n'ibindi

Uyu musirikare ni umwe mu barwanira ku butaka mu Buholandi

Mu myitozo bakora harimo no kumenya aho guhagarara bitewe n'aho ibirindiro by'umwanzi biri n'uko urugamba ruteguye

Barikwije ku bijyanye n'ibikoresho by'intambara

Umusirikare w'umukobwa na basaza be, bose bakora imyitozo imwe ibafasha guhangana n'uwateza akaduruvayo mu gihugu cyabo

Urugamba rurategurwa! Mbere yo kurujyaho amabwiriza abanza gutangwa ku basirikare

Igisirikare cy’u Buholandi gifite indege zirenga 165, n’ubwato bw’intambara 56. Ibi byiyongeraho imodoka zifashishwa mu gihe cy'urugamba haba mu gutwara abasirikare ndetse n'intwaro karahabutaka

Igisirikare cy’u Buholandi kigizwe n’abarenga ibihumbi 50, buri mwaka gikoresha ingengo y’imari ya miliyari 9.84$

Umusirikare w'u Buholandi mu myitozo y'urugamba...
Umusirikare w'u Buholandi mu myitozo y'urugamba…
Iyi myitozo ikakaye ibera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro aho ingabo z'u Rwanda na zo zisanzwe zitorezwa

Imyitozo ikakaye bayisoreza kuri piscine, aho bakorera noneho iyoroheje

Bagira n'umwanya wo gukora imyitozo imeze nko kwishimisha nyuma ya ya yindi y'urugamba rumisha imituku

Aha ni ho abitwaye neza ku rugamba, bakanahashya umwanzi bagororerwa, bakazamurwa mu ntera, banahabwa amapeti yisumbuyeho

Bagira n'imyitozo bakorera kuri piscine
Bagira n'imyitozo bakorera kuri piscine
Igisirikare cy’u Buholandi kiza muri 15 bya mbere bikomeye i Burayi

Byose bikorwa kinyamwuga!
Byose bikorwa kinyamwuga!
Ni ibisanzwe ko uwakoze neza ahembwa!
Ni ibisanzwe ko uwakoze neza ahembwa!
Ni n'umwanya wo kwihemba icyo kunywa kikugwa ku nzoka!

Uwitwaye neza mu myitozo y'urugamba ni ihame gushimirwa