Uko imyaka ishira indi igataha u Rwanda ni kimwe mu bihugu bigaragaza ko bifite igisirikare cy’umwuga kandi kirangwa n’ubunyangamugayo; ibi bituma kuri ubu rusigaye rwakira amahugurwa n’imyitozo y’abasirikare baturutse hirya no hino ku Isi.
Abo u Rwanda ruheruka kwakira ni abagera ku 150 babarizwa mu Gisirikare cy’u Buholandi kirwanira ku butaka kizwi nka ‘Royal Netherlands Army’.
Mu Ugushyingo 2021 ni bwo aba basirikare bo muri batayo ya 44 bageze mu Rwanda muri gahunda y’imyitozo yo kurwanira ku butaka bagomba kurukoreramo.
Batangiye imyitozo yabo tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo bikaba biteganyijwe ko bazayisoza ku wa 22 Ukuboza 2021.
Ubwo aba basirikare basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko kuba bahisemo gukorera imyitozo yabo mu gihugu bigaragaza umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’u Buholandi.
U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye n’ubufatanye mu bya gisirikare bukubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Kamena 2005.
Kuba Igisirikare cy’u Buholandi cyakorera imyitozo mu Rwanda si ibintu byoroshye kuko kibarwa mu bikomeye ku Mugabane w’u Burayi no ku Isi yose.
Amakuru dukesha Business Insider agaragaza ko Igisirikare cy’u Buholandi kiza muri 15 bya mbere bikomeye i Burayi. Ni nyuma y’iby’ibihangange nk’u Burusiya, u Bufaransa, u Bwongereza, Turikiya, u Budage n’u Butaliyani.
Buri mwaka Igisirikare cy’u Buholandi kigizwe n’abarenga ibihumbi 50 gikoresha ingengo y’imari ya miliyari 9.84$. Amakuru agaragaza ko gifite indege zirenga 165, n’ubwato bw’intambara 56.
IGIHE yateguye amafoto agaragaza imyitozo ikakaye bamwe mu basirikare bagize Batayo ya 44 mu Gisirikare cy’u Buholandi kirwanira ku butaka bari gukorera mu Rwanda.
Iyi myitozo iri gukorerwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka GatsiboAba basirikare bageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2021, bazamara ibyumweru bitatu barwitorezamoIgisirikare cy'u Buholandi kiri mu bikungahaye ku bikoresho byifashishwa ku rugamba. Uyu ari kureba ibyerekezo bimufasha kumenya uko yitwara ku irasaniroAbasirikare b'Abaholandi bari mu Rwanda ni intoranywa mu bagize Batayo ya 44Umutima wabo bawerekeza ku kazi igihe cyoseUmwe mu basirikare aterera isaluti mugenzi we. Nubwo bari mu myitozo y'urugamba ntibibagirwa n'ingamba zo kwirinda COVID-19 zirimo kwambara neza agapfukamunwaGukora imyitozo ikakaye ntibibabuza kumwenyuraImyitozo iri gukorwa ni ijyanye no kurwanira ku butaka. Barikwije ku bikoresho bigezwehoNi ihame! Mbere yo kurasa babanza gutunganya imbunda zaboIgisirikare cy'u Buholandi ni kimwe mu bikomeye ku Mugabane w'i BurayiBafite imbunda n'ibikoresho bigezweho. Mu gihe cy'imyitozo baba bafite n'uburyo bw'itumanaho bubafasha guhanahana amakuruBari kwitoza kudatinya imbere y'umwanziGuhamya intego biri mu byo bari kwitozaImyitozo y'aba basirikare ikorwa amasaha yose y'umunsiIyi myitozo igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba n'uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu guhashya umwanziMu gihe cy'imyitozi y'urugamba, ibiganiro ni ingenzi mu kugena icyerekezo cyarwoUrugamba si urw'abagabo gusa! N'abakobwa babarizwa muri iyi batayo ni indwanyi zikomeye, barashingura bihamyeGutera umwanzi bamutunguye biri mu masomo y'ingenzi bari guhabwaIyi myitozo ikorerwa mu bice bitandukanye by'Ikigo cya Gisirikare cya GabiroBisaba ubuhanga n'ubushishozi guhangana n'umwanzi ku rugambaIgihe bibasabye kugaba igitero ku bantu bari mu nzu nabyo barabikora. Bisaba ubuhanga buhambaye!Guhamya intego ni isomo bakunze kwibandaho. Aha bari mu misozi y'i GatsiboIyo barangije kurasa bajya kureba ko bahamije intego baba bashyiriwehoMu gutegura urugamba, ikarita ni imwe mu bikoresho by'ingenzi biyobora aba basirikare mu byerekezo umwanzi akambitsemo, uko bamucogoza n'ibindi bigamije kumuhashyaMu byumweru bitatu bazamara mu Rwanda bazitoreza mu bice bitandukanye bigize Ikigo cya Gisirikare cya GabiroIngabo z’u Buholandi ziri gukorera ku butaka bw’u Rwanda imyitozo ikakayeNubwo ari imyitozo bayifata nk'urugamba! Byose ni ku mubare, bisaba kwiteguraKurasa umuntu aryamye ni bumwe mu buryo bwifashishwa cyane mu gisirikareIgisirikare cy'u Buholandi cyiganjemo abakiri batoNi abahanga mu kurasa ndetse bafite ibikoresho bigezwehoBafite itumanaho rikataje ribafasha guhana amakuru mu myitozo y'urugamba rw'amasasuUmutima n'intekerezo byose ni ku kazi…Nyuma yo guhabya umwanzi ku irasaniro, banyuzamo bakamwenyuraYisanishije n'isura ya nyayo mu gihe cy'urugambaImyitozo y'urugamba iri kubera mu gice cyahariwe ibikorwa bya gisirikare mu Kigo cya GabiroMu gihe cy'urugamba hari aho bisaba ko bakorana nk'itsinda bitewe n'uburyo rwateguweBitoreje mu dushyamba duto turi mu Kigo cya Gisirikare cya GabiroImyitozo ikarishye kandi ihoraho ni kimwe mu bifasha ingabo z'igihugu zikomeza guhagarara bwumaVan wo muri Batayo ya 44 mu Gisirikare cy'u Buholandi mu batyarije ubumenyi bwe ku rugamba mu RwandaBitoza uburyo bwo kurasa umwanzi kugeza bamuguye gitumo, bakaba bamufata mpiri akiri mu buzimaKu rugamba bitwaza ibikapu birimo ibikoresho by'ingenzi bakenera, bishobora kuba ibyo kurya, imiti n'ibindiUyu musirikare ni umwe mu barwanira ku butaka mu BuholandiMu myitozo bakora harimo no kumenya aho guhagarara bitewe n'aho ibirindiro by'umwanzi biri n'uko urugamba ruteguyeBarikwije ku bijyanye n'ibikoresho by'intambaraUmusirikare w'umukobwa na basaza be, bose bakora imyitozo imwe ibafasha guhangana n'uwateza akaduruvayo mu gihugu cyaboUrugamba rurategurwa! Mbere yo kurujyaho amabwiriza abanza gutangwa ku basirikareIgisirikare cy’u Buholandi gifite indege zirenga 165, n’ubwato bw’intambara 56. Ibi byiyongeraho imodoka zifashishwa mu gihe cy'urugamba haba mu gutwara abasirikare ndetse n'intwaro karahabutakaIgisirikare cy’u Buholandi kigizwe n’abarenga ibihumbi 50, buri mwaka gikoresha ingengo y’imari ya miliyari 9.84$Umusirikare w'u Buholandi mu myitozo y'urugamba…Iyi myitozo ikakaye ibera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro aho ingabo z'u Rwanda na zo zisanzwe zitorezwaImyitozo ikakaye bayisoreza kuri piscine, aho bakorera noneho iyorohejeBagira n'umwanya wo gukora imyitozo imeze nko kwishimisha nyuma ya ya yindi y'urugamba rumisha imitukuAha ni ho abitwaye neza ku rugamba, bakanahashya umwanzi bagororerwa, bakazamurwa mu ntera, banahabwa amapeti yisumbuyehoBagira n'imyitozo bakorera kuri piscineIgisirikare cy’u Buholandi kiza muri 15 bya mbere bikomeye i BurayiByose bikorwa kinyamwuga!Ni ibisanzwe ko uwakoze neza ahembwa!Ni n'umwanya wo kwihemba icyo kunywa kikugwa ku nzoka!Uwitwaye neza mu myitozo y'urugamba ni ihame gushimirwa
Ibitekerezo 0