Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga. Igihe nk’iki mu 1994 nibwo Ingabo za RPA zashyize iherezo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ni urugamba ariko rutari rworoshye na gato. Ubwo rwatangizwaga na Maj Gen Fred Gisa Rwigema ku wa 1 Ukwakira 1990, iminsi ya mbere yabaye mitindi kuko ku munsi wa kabiri yishwe, ku wa 23 Ukwakira 1994 hapfa abandi bayobozi barimo Major Bunyenyezi na Baingana.
Paul Kagame wari Major atangiye kuyobora urugamba, yatangiye intambara bushya, ashyiraho uburyo bushya bw’imirwanire, abasirikare bavanwa mu Mutara bajya mu Birunga, bongera kwisuganya.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko iyi tariki ariyo ntangiriro yo kwibuka ubuzima bw’abamennye amaraso yabo babohora igihugu, ndetse no kwizihiza u Rwanda rushya, rudaheza kandi rurangajwe imbere n’iterambere.
Imyaka 29 irashize nyuma yo Kwibohora ariko urugendo rurakomeje mu gusigasira ko ayo mateka atazasibangana!



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!