Mugabe w’imyaka 92, yabaye impirimbanyi y’ubwigenge bw’iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika, aho kuva mu 1960 yarwanyije ubutegetsi bw’abazungu bari barigaruriye icyo gihugu ndetse aza no kubifungirwa nk’imfungwa ya politiki mu gihe cy’imyaka 10 (hagati ya 1964 na 1974).
Nyuma yo kuvanwa mu buroko, Mugabe yahungiye muri Mozambique aho yisuganyije n’ingabo z’ishyaka rye (ZANU-PF) binjira mu ntambara yiswe Rhodesian Bush war, yari igamije gutembagaza ingoma ya gikoloni y’Abongereza maze birabahira mu 1979 hashyirwa umukono ku masezerano y’amahoro n’ubutegetsi bw’Abongereza bwari buyobowe na Ian Smith (yatangiye kubahirizwa mu 1980), ari nabwo hateguwe amatora Mugabe yatowemo nka Minisitiri w’Intebe.
Mu 1987, Mugabe nibwo yabaye Perezida, umwanya ariho n’ubu bisa n’aho nta na gahunda afite yo kuwurekura, kuko amaze iminsi atangaje ko aziyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2018, ubwo azaba afite imyaka 94. Yasabwe kenshi n’abaturage kwegura bitewe n’ibibazo by’ubukungu iki gihugu kirimo, ariko ababera ibamba.



















TANGA IGITEKEREZO