00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’umunsi

Yanditswe na IGIHE, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 21 December 2016 saa 08:33
Yasuwe :

Sudani y’Epfo ni igihugu gishya ku mugabane wa Afurika, kuko kimaze imyaka itanu gihawe ubwigenge cyabonye kiyomoye kuri Sudani, nyuma y’imyaka myinshi kibiharanira binyuze mu ntambara.

Kugira ngo Sudani y’Epfo igere ku bwigenge, byayisabye kwiyuha akuya kuko kuva 1955 kugeza mu 1972, habaye intambara hagati y’igice cy’Amajyaruguru n’Amajyepfo (byombi bya Sudani), icy’Amajyepfo gishaka kwigenga byuzuye.

Nubwo iyo mirwano yahagaze nyuma yo gusinya amasezerano (Addis Ababa Agreement) yahaga ubwigenge igice cy’Amajyepfo, ntibyatinze kuko mu 1983 hongeye kwaduka indi mirwano nk’iyo yagejeje mu 2005, ahashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro yabyaye kwigenga kw’iki gice (Sudani y’Epfo). Iyi ntambara yarangiye ihitanye abantu barenga miliyoni ebyiri, hakiyongeraho abahitanywe n’inzara ibyorezo byose byatewe n’iyi ntambara.

Mu 2011, Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge ku mugaragaro iba igihugu cya 54 cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Gusa ibi byishimo ntibyatinze kuko nyuma y’imyaka ibiri gusa, abatuye iki gihugu bongeye kwinjira mu ntambara yarose nyuma y’uko Perezida Salva Kiir aketse amababa uwari Visi Perezida we, Dr Riek Machar ko yashatse kumutembagaza ku butegetsi, maze amukura kuri uwo mwanya , undi nawe asubira iy’ishyamba bararwana karahava, kugeza bongeye gusinyana amasezerano y’amahoro mu 2015 ndetse asubizwa kuri uwo mwanya.

Uyu mwanya ntiyawutinzeho kuko yawukuweho muri Nyakanga uyu mwaka, ndetse imirwano yongera kurota, kugeza aho n’ubu irimbanyije, abasivili bakaba bakomeje kuhasiga ubuzima abandi bakaba barakuwe mu byabo n’iyi mirwano ihanganishije ingabo z’aba bagabo bombi.

Inyeshyamba za Anyanya zo muri Sudani y'Epfo zarwanye inkundura na Sudani bashaka ubwigenge bwuzuye bw'igice cy'Amajyepfo
Byari ibyishimo bikomeye kuri izi nyeshyamba mu 1972 ubwo bemererwaga ubwigenge
Mu ntambara za Sudani y'Epfo, abana bato bashowe mu mirwano
Mu 2011, Abanya-Sudani y'Epfo bishimiye guhabwa ubwigenge gusa ntibyateye kabiri imirwano itongeye kurota
Ku munsi w'ubwigenge, Perezida Bashir (iburyo) wari umaze igihe uyobora aba baturage, yifatanyije nabo muri ibyo birori
Mu 2015, Salva Kiir (ibumoso) na Machar buvikanye guhagarika imirwano no gusangira ubutegetsi, gusa aya masezerano yongeye kwicwa nyuma y'amezi make ashyizweho umukono
Abaturage ba Sudani y'Epfo barenga miliyoni bakuwe mu byabo bitewe n'imirwano irimbanije muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages