00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’umunsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 December 2016 saa 09:20
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu hirya no hino ku isi n’abandi banyacyubahiro bakomeye, usanga ari abantu baha cyane umwanya wabo ibijyanye n’akazi bakora ndetse aribyo bakunda kugaragaramo cyane, ku buryo akenshi usanga ibindi bikorwa by’umwihariko iby’imyidagaduro batabibonekamo cyane, bigatuma abantu batekereza ko nta kindi kintu bakunda gitandukanye n’akazi kabo.

Gusa hari bamwe muri bo barikocora ukumva bavuze amakipe bihebeye, bigaherekezwa no guhabwa imyambaro y’ayo ahanini aba iriho amazina yabo, mu rwego rwo kubashimira no kubaha icyubahiro nk’abafana b’ikirenga.

Muri Amerika, Perezida Obama afana ikipe ya Los Angeles Galaxy yanyuzemo ibihangange nka David Beckham
Hakozwe ifoto igaragaza Obama yambaye imyenda ya West Ham
Aha ni mu 2008 ubwo Obama yarebaga umukino wahuzaga West Ham na Middlesbrough ikipe ye ikishyurwa igitego mu minota ya nyuma
Nubwo bitamenyekanye cyane, Papa Benedicto wa XVI ngo nawe yari yarihebeye ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani ku buryo yanahawe umwambaro wayo uriho izina rye
Papa Francis nawe yigaragaje nk'umukunzi w'umupira w'amaguru cyane nk'umufana wa San Lorenzo yo muri Argentine, ikipe yateye inkunga ndetse anakira abayihagarariye i Vatican
Chancelliere w'u Budage, Angela Merkel akunda kugaragara ku kibuga yagiye kureba imikino y'ikipe y'igihugu, ariko burya ngo ni n'umufana ukomeye wa Energie Cottbus yo mu cyiciro cya kane ndetse ngo yanayibayemo umuyobozi w'icyubahiro mu 2009
Aha Merkel yari ku kibuga mu mukino ikipe ya Energie Cottbus yari yakinnye
Uretse Obama, ikipe ya West Ham ifite undi mufana ufite izina rikomeye kuko byagaragaye ko n'Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II ari umukunzi wayo
David Cameroun wari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, nawe ngo ni umufana ukomeye w'ikipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu ndetse ngo hari n'imikino yayo yarebaga ku kibuga
Perezida wa Colombia, Juan Manuel Santos ajya afata igihe agatera ku mupira ndetse akajya no ku mikino itandukanye y'ikipe y'igihugu, ariko ngo ni n'umufana ukomeye wa Santa Fe yo muri iki gihugu
Perezida Paul Kagame nawe ni umufana ukomeye wa Arsenal yo mu Bwongereza. Aha yari yakiriye muri Village Urugwiro Tony Adams wabaye kapiteni wayo
Perezida Kagame kandi yanibonaniye n'umutoza w'iki kipe Arsene Wenger uyimazemo imyaka isaga 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages