00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’Umunsi

Yanditswe na IGIHE, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 23 December 2016 saa 09:38
Yasuwe :

Patrice Émery Lumumba ni umwe mu bagabo batazibagirana mu mateka ya Repubulika Iharanira Demukalasi ya Congo, bitewe n’umusanzu ntagereranywa mu guhesha iki gihugu kugera ku bwigenge, bakuyeho ubutegetsi bwa gikoloni bw’Ababiligi bari barigaruriye iki gihugu kuva mu kinyejana cya 19.

Urugamba Lumumba yagizemo uruhare rukomeye, rwashojwe mu 1960, ari nabwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge mu buryo bweruye ndetse anatorwa nka Minisitiri w’Intebe, mu gihe Joseph Kasa-Vubu yabaye Perezida ndetse Joseph-Désiré Mobutu (Mobutu Sese Seko) agirwa umugaba w’Ingabo z’iki gihugu.

Nubwo byagenze gutyo ariko umwiryane n’imyivumbagatanyo yavutse muri iki gihugu maze havuka intambara, aho Lumumba ubwe yasabye ubufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye ngo abashe gukuraho impirimbanyi z’ubwigenge bwa Katanga zaterwaga ingabo mu bitugu n’Ababiligi, ariko ntiyabuhabwa ari nabwo yahitaga yerekeza amaso mu muryango w’ibihugu by’Abasoviyete, umwanzuro utarishimiwe n’abayobozi bakuru barimo Perezida n’Umugaba w’Ingabo, Mubutu.

Nyuma y’ibyo, mu 1961 Lumumba yarafashwe agirirwa nabi harimo no gukubitirwa mu ruhame n’ibindi, nyuma aza kuburirwa irengero, ubwo mu gihe gito nibwo yagaragaye yishwe bivugwa ko byari ku mabwiriza ya Mubutu, afatanyije n’ubuyobozi bukuru muri Katanga ariko ibihugu birimo u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabyo byashyizwe mu majwi ko biri inyuma y’urwo rupfu, bitewe n’inyungu byari bikurikiye muri iki gihugu cyiganjemo amabuye y’agaciro ku bwinshi.

Kugeza n’ubu muri iki gihugu, Lumumba ahabwa agaciro kuko rwagati mu murwa mukuru Kinshasa, yubakiwemo ishusho igaragaza ubutwari bwe mu guharanira ubwigenge bw’iki gihugu.

Aha ni muri Mutarama 1960, ubwo Lumumba yari afunguwe
Congo ikimara kubona ubwigenge, Lumumba yabaye Minisitiri w'Intebe
Mu ifatwa rye, Lumumba yakorewe iyicarubozo ririmo no gukubitirwa bikomeye mu ruhame
Urupfu rwe rugerekwa kuri Mubutu waje no gufata ubutegetsi nyuma y'uko yicwa
Lumumba yubakiwe ishusho mu murwa mukuru igaragaza ko ari intwari y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages