00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’umunsi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 28 December 2016 saa 11:45
Yasuwe :

Umugabane w’u Burayi ni hamwe mu hantu hakunda kuganwa cyane n’abimukira biganjemo abo ku mugabane wa Afurika, akenshi bakunda kugenda rwihishwa bigateza impanuka z’ubwato za hato na hato.

Nubwo iki kibazo gisa n’aho ari bwo cyafashe umurego bitewe n’umubare w’abimikira kuri uyu mugabane wiganjemo ab’uruhu rwera, burya ngo si icya none kuko ngo abayobozi batandukanye ku ngoma y’Abaromani, wasangaga bafite inkomoko ku banyafurika.

Kuva mu myaka ya 1960, abanyafurika babaga biganjemo abo mu bihugu by’Abarabu nka Algeria, Maroc na Tunisia bakundaga kujya cyane ku mugabane w’u Burayi byatumaga abanyamahanga mu bihugu bimwe by’u Burayi baba benshi.

Ibihugu byakundaga kuganwa n’abimukira bo muri Afurika, ni u Bufaransa, u Buholandi, u Bubiligi, gusa nyuma hiyongereyeho Espagne n’u Butaliyani. Mu ntangiriro za 1990, bimwe muri ibi bihugu byatangiye gusa n’ibishyiraho amananiza kuri aba bimukira babasaba kubanza kwerekana Visa kugira ngo babashe kwemererwa kujyayo, byahise bituma abenshi biga amayeri yo kujyayo mu buryo butemewe banyuze mu Nyanja ya Mediteraneé ndetse biranaguka biva mu bihugu by’Abarabu bigera no mu bihugu bya Afurika yo munsi y’u Butayu bwa Sahara.

Uko kugenda bihishahisha byatumye impfu ziturutse mu kurohohama mu Nyanja ziyongera. Bavuga kandi ko uko iminsi igenda yicuma abajya i Burayi mu buryo butemewe bagenda biyongera, aho batanga urugero rw’Abinjira mu Butaliyani bazamutseho 43% mu 2016.

Abenshi mu bajya muri ibi bihugu, bashimangira ko baba bagiye gushakayo imibereho baba baburiye mu bihugu bakomokamo, abandi cyane abo mu bihugu byo muri Asia, bo bagahunga ibibazo by’umutekano muke urangwamo.

Abimukira biganjemo abo muri Afurika usanga ari bo bajya i Burayi ku bwinshi
Abimukira batari bake baburiye ubuzima bwabo mu Nyanja ya Mediteranée berekeza i Bwotamasimbi
Bamwe bagerayo banegekaye ku buryo babanza kwitabwaho n'abatabazi b'Abanyaburayi
Nyuma yo kurohama hari abahabwaga ubufasha bakarohorwa bakiri bazima
Abana bahurira n'insanganya muri ubu bwimukira
Ababarirwa hafi mu gihumbi baburiye ubuzima mu mpanuka z'ubwato mu gihe bajyaga i Burayi
Abana bato nabo bari mu batakarije ubuzima mu Nyanja ya Mediteranée
Nubwo mu rugendo habonekamo ingorane nyinshi, hari abagera i Burayi bagifite ingufu bakakirwa n'ababishinzwe
Abenshi mu bagarurwa, baba bafashwe n'inzego z'umutekano zo ku ruhande rwa Libya
Mu bagerageza ku jya i Burayi rwihishwa hari ahatahurwa umugambi wabo batarawugeraho bagakumirwa
Abakurwaga mu mazi ari bazima baramizwaga amazi yo kunywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages