Nubwo iki kibazo gisa n’aho ari bwo cyafashe umurego bitewe n’umubare w’abimikira kuri uyu mugabane wiganjemo ab’uruhu rwera, burya ngo si icya none kuko ngo abayobozi batandukanye ku ngoma y’Abaromani, wasangaga bafite inkomoko ku banyafurika.
Kuva mu myaka ya 1960, abanyafurika babaga biganjemo abo mu bihugu by’Abarabu nka Algeria, Maroc na Tunisia bakundaga kujya cyane ku mugabane w’u Burayi byatumaga abanyamahanga mu bihugu bimwe by’u Burayi baba benshi.
Ibihugu byakundaga kuganwa n’abimukira bo muri Afurika, ni u Bufaransa, u Buholandi, u Bubiligi, gusa nyuma hiyongereyeho Espagne n’u Butaliyani. Mu ntangiriro za 1990, bimwe muri ibi bihugu byatangiye gusa n’ibishyiraho amananiza kuri aba bimukira babasaba kubanza kwerekana Visa kugira ngo babashe kwemererwa kujyayo, byahise bituma abenshi biga amayeri yo kujyayo mu buryo butemewe banyuze mu Nyanja ya Mediteraneé ndetse biranaguka biva mu bihugu by’Abarabu bigera no mu bihugu bya Afurika yo munsi y’u Butayu bwa Sahara.
Uko kugenda bihishahisha byatumye impfu ziturutse mu kurohohama mu Nyanja ziyongera. Bavuga kandi ko uko iminsi igenda yicuma abajya i Burayi mu buryo butemewe bagenda biyongera, aho batanga urugero rw’Abinjira mu Butaliyani bazamutseho 43% mu 2016.
Abenshi mu bajya muri ibi bihugu, bashimangira ko baba bagiye gushakayo imibereho baba baburiye mu bihugu bakomokamo, abandi cyane abo mu bihugu byo muri Asia, bo bagahunga ibibazo by’umutekano muke urangwamo.


















TANGA IGITEKEREZO