Iki kinyamakuru ‘Le Vélo’ nibura ku munsi cyagurishaga kopi z’ibinyamakuru ibihumbi 80, ari nabwo ’L’Auto’ ibinyujije mu munyamakuru wacyo Géo Lefèvre wanakundaga ibyo kunyonga igare n’umuyobozi we Desgrange bashakaga uburyo bakwigarurira imitima y’abasomyi bari barayobotse iki kinyamakuru gikuru cyacyo.
Mu 1903 nibwo igitekerezo cyo gutangiza iryo siganwa cyashyizwe mu bikorwa kuko batekerezaga ko uko abantu bazaryitabira baje kureba abasiganwa bazajya bagura ibinyamakuru byabo.
Ku nshuro ya mbere, iri siganwa ryitabiriwe n’abasiganwa 60 babanzaga kwishyura amafaranga 10 yo kurijyamo, ariko i Paris aho basoroje habashije kugera abakinnyi 21 gusa bayobowe na Maurice Garin ari nawe waryegukanye ahembwa ibihumbi 3000 by’amafaranga yakoreshwaga muri icyo gihugu. Mu 1910 iri rushanwa ryaretse ibyo kuzenguruka mu mijyi inyuranye n’ibyaro by’u Bufaransa, ahubwo ritangira no kunyura mu misozi miremire y’iki gihugu.
Bitandukanye n’ubu, icyo gihe umuntu wegukanaga isiganwa yabaga ari uwagize ibihe bito kurusha abandi, maze agahabwa agatambaro k’umuhondo ko kwambara ku kuboko (armband) kari kajyanye n’ibara ry’ikinyamakuru L’Auto cyariteguraga. Umwenda nyir’izina w’umuhondo ugikoreshwa n’ubu ku muntu uyoboye abandi mu isiganwa, watangiye gukoreshwa mu 1919, aho wegukanywe bwa mbere na Eugène Christophe.
Iri rushanwa riri mu yitabirwa cyane,ryatangiye kujya riba buri mwaka uretse mu gihe cy’intambara ya mbere y’Isi n’iya kabiri ryahagaritswe. Nyuma gato iyi mikino yagiye irushaho kumenyekana no gukundwa maze itangira gukwira hirya no hino ku isi ndetse by’umwihariko iri siganwa riva ku kwitabirwa n’abafaransa maze rizamo n’abanyamahanga basiganwa buri mwaka.
Iri rushanwa kandi ryakomeje gutera imbere none ubu riri mu marushanwa atatu akomeye muri uyu mukino kimwe n’iribera mu Butaliyani ryitwa Giro d’Italia n’iryo muri Espagne rizwi nka Vuelta a España.
Twabibutsa ko Tour de France ya 2016 yari ibaye ku nshuro ya 103, yegukanywe na Chris Froome wo muri Team Sky, wanahembwe ama-Euro ibihumbi 500.



















TANGA IGITEKEREZO