Ibyo bihugu birimo Mexique na Philippines byatangije intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabyo (War on Drugs), n’ubu ikomeje kugwamo abatari bake, biganjemo ababicuruza.
Muri Mexique, intambara yo guhangana n’abacuruza ibiyobyabwenge yatangiye mu Ukuboza 2006, harwanywa insoresore zacuruzaga ibiyobyabwenge byiganjemo Cocaine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Imibare yo mu 2013, yagaragazaga ko urwo rugamba rugikomeje n’ubu, rwari rumaze guhitana abarenga ibihumbi 120, biganjemo abakora ibyo bikorwa baba bahanganye n’abashinzwe umutekano, utabariyemo abarenga ibihumbi 27 baburiwe irengero.
Iyi ntambara yamamaye cyane muri Philippine, aho irangajwe imbere na Perezida w’icyo gihugu Rodrigo Duterte, watangaje ko atazigera yihanganira umuntu wese ucuruza cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo kuva ku wa 1 Nyakanga 2016 yatangije intambara yo guhangana nabyo imaze kugwamo abarenga 6000, mu gihe abarenga ibihumbi 40 batawe muri yombi bakekwaho ibyo bikorwa.
Uyu muyobozi yakunze kumvikana akangurira abaturage n’abashinzwe umutekano kwica abanyabyaha n’abacuruza ibiyobyabwenge. Mu gihugu usanga imirambo y’abantu bishwe bashinyaguriwe inyanyagiye hirya no hino ku mihanda ndetse abafungiwe ibi bikorwa nabo ugasanga bafungiwe ahantu hatari ubwinyagamburiro, ibikorwa byamaganywe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.
Hari ibindi bihugu byagiye birwanya ibiyobyabwenge ku buryo bukomeye, nka Colombia yabifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyiswe ’Plan Colombia’, ubukangurambaga bwiswe ’war on drugs’ bwari bugamije kurwanya ibiyobyabwenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1971 n’ahandi hatandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO