00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’umunsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 January 2017 saa 10:57
Yasuwe :

Mu bihugu hafi ya byose ku Isi yose, umuhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu uba ukomeye witezwe cyane, ariko bikaba akarusho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abatuye Isi yose baba bawutegerezanyije amatsiko.

Muri iki gihugu, uyu muhango ni ikimenyetso cy’itangira ry’imyaka ine ya manda ya mbere y’umukuru w’iki gihugu uba waratowe n’abaturage. Uyu muhango uba buri gihe ku itariki 20 Mutarama kuva mu 1937, cyeretse iyo iyi tariki yahuriranye n’umunsi w’icyumweru nibwo wimurirwa ku munsi ukurikiyeho (ku wa Mbere), mu ndahiro ibera mu ruhame n’imbere y’uwo twagereranya na Minisitiri w’ubutabera.

Umuhango w’irahira ry’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wabaye bwa mbere ku wa 30 Mata 1789, ku bwa George Washington, ariko kuva mu 1793 kugeza mu 1933, uwo muhango wakorwaga tariki 4 Werurwe uretse igihe wabaga wahuriranye n’umunsi w’icyumweru nibwo washyirwaga tariki 5 ibyabayeho inshuro enye gusa, mu 1821, 1849,1877 na 1917.

Nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho, uyu muhango washyizwe tariki 20 Mutarama uretse inshuro eshatu (1957,1985 na 2013)wabaye tariki 21 Mutarama.

Uyu muhango ubera ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Capitol Building), witabirwa n’abaturage, abagize Inteko Ishinga amategeko, abo mu Rukiko rw’Ikirenga, abasirikare bakuru mu ngabo, abahoze ari abakuru b’iki gihugu bakiriho n’abandi. Kuri uyu wa Gatanu nibwo umuhango nk’uyu uri bube, Donald Trump arahirira kuyobora manda y’imyaka ine asimbuye Barack Obama wayoboraga kuva 2009.

Tumwe mu dushya twaranze uyu muhango, ni aho mu 1963 nyuma y’iyicwa rya John F Kennedy, ku wa 22 Ugushyingo,i Dallas, Lyndon B Johnson yahise amusimbura maze umuhango w’irahira rye ubera mu ndege ya Air Force One igenewe umukuru w’igihugu, ari kumwe n’inshuti ze, umugore we n’uwamurahizaga.

Mu 1923 Calvin Coolidge wari Visi Perezida, yarahiriye mu cyumba cy’inzu ya se yari yagiye gusura, bacanye agatadowa kuko nta muriro bagiraga. Ibyo byabaye nyuma y’uko yari amenye amakuru y’urupfu rwa Warren G. Harding wayoboraga iki gihugu.

William Henry Harrison Sr wayoboye iki gihugu mu 1841, na we yakoze agashya mu irahira rye kuko yavuze ijambo rirerire mu mateka, ryamaze isaha n’iminota 45.

Lyndon B Johnson yarahiriye mu ndege nyuma y'iyicwa rya Kennedy wayoboraga icyo gihugu
Calvin Coolidge yarahiriye mu cyumba cya se mu gicuku nyuma yo kumenya ko uwo yari abereye Visi Perezida yapfuye
Barack Obama yari amaze imyaka umunani ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Donald Trump n'abo mu muryango we bageze i Washington DC aho ari burahiririre uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages