00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’Umunsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 January 2017 saa 09:24
Yasuwe :

Hashize imyaka irenga itanu muri Syria habera intambara ikomeye hagati y’inyeshyamba zitwaje intwaro n’ingabo za leta, intambara imaze guhitana ibihumbi amagana by’abaturage b’icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati.

Iyi ntambara yatangiye mu 2011 ubwo habaga ubwiyongere bw’imitwe y’abiyahuzi ivuga ko igendera ku mahame y’isini ya Islam, yarwanyije ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad wari waratowe, mu 2000, maze ubutegesti bwe bukanga kumvikana n’abo bwise ibyihebe.

Abo barwanyi bakomeje kwiyegeranya bashinga imitwe y’abarwanyi inyuranye irimo n’uwitwa, Free Syrian Army (FSA) waje gufashwa na Turikiya maze bigarurira uduce tunyuranye twiganjemo utwo mu Majyepfo y’icyo gihugu n’aka Aleppo karanzwemo imirwano ikomeye kuva mu 2012, kugeza mu 2016, igahitana benshi ndetse n’abaturage batari bake bahunga igihugu bamwe bakirwa n’ibihugu by’i Burayi birimo u Budage bwakiriye impunzi zirenga miliyoni ziganjemo abo muri iki gihugu.

Imiryango mpuzamahanga yashinje impande zihanganye muri Syria, kubangamira uburenganzira bwa muntu bivanze n’ubwicanyi bukabije n’ubuhunzi ku baturage, byatumye hatangizwa ibiganiro by’amahoro by’i Genève ( Geneva Syria peace talks) byaje guhagarikwa nyuma y’iminsi ibiri, byari bigamije gushakira umuti izi ntambara, gusa imirwano iracyakomeje.

Kugeza ubu abashinzwe uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko hafi ibihumbi 100 by’abanya-Syria baburiye ubuzima muri iyi mirwano mu gihe abarenga miliyoni 7 bahunze igihugu.

Abashinzwe ubutabazi bahora mu kazi bafasha abakomerekeye mu mirwano hagati y'inyeshyamba n'ingabo za leta
Abana bato bagizweho ingaruka zikomeye n'iyi mirwano
Inyubako zasenywe ku bwinshi n'ibisasu ahanini byarasagwa n'indege z'intambara z'ingabo za leta n'iz'u Bursiya zari zizishyigikiye
Ubuzima bwashaririye abanyagihugu abenshi barahunga
Abarenga miliyoni 7 z'abanya-Syria bahunze igihugu kubera iyi mirwano
Inyeshyamba zibumbiye mu mitwe y'abarwanyi itandukanye zigaruriye ibice binyuranye by'iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages