00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’Umunsi

Yanditswe na IGIHE, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 25 January 2017 saa 09:21
Yasuwe :

Mu myaka ya 1930, ubwami bw’u Buyapani bwari bufite intego yo kwigarurira umugabane wa Asia byatumye bushoza intambara mu bihugu nk’u Bushinwa, hapfa abaturage n’ingabo zitari nke, abandi bicwa mu buryo bwa kinyamaswa hakaba n’abakoreshwa imirimo y’uburetwa.

Kuva mu 1937 kugeza mu mpera za 1945, u Buyapani bwarwanye n’u Bushinwa bwafashwaga n’icyari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ntambara bamwe bemeza ko isa n’iyabaye imbarutso y’intambara ya kabiri y’Isi yabaye kuva mu 1939 kugeza mu 1945.

Iyi ntambara bivugwa ko yaguyemo abantu ku mpamde zombi babarirwa hagati ya miliyoni 10 na 25 barimo n’ingabo z’ibihugu byombi.

Muri iyo ntambara, u Buyapani bwigaruriye ibice byinshi by’u Bushinwa byatumye mu 1941, ndetse bugaba ibitero ku mato ya Leta Zunze Ubvumwe za Amerika yari ahitwa Pearl Harbor muri Hawai, ibyahise birakaza iki gihugu ndetse gitangaza intambara ku Buyapani birangira kininjiye byeruye mu ntambara ya kabiri y’Isi. Iki gihugu cyateye inkunga u Bushinwa bubasha kwigaranzura Abayapani ndetse babamenesha mu gihugu cyabo.

Amahari yakomeje kuba menshi hagati y’u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigera n’aho iki gihugu kirasa ibisasu bya kirimbuzi mu mijyi y’u Buyapani (Hiroshima na Nagasaki) abatari bake bahasiga ubuzima.

Muri izo ntambara, ingabo z’u Buyapani zagiye zifata bugwate abaturage cyangwa ingabo z’ibindi bihugu byari mu ntambara maze zibakorera iyicarubozo, zibica urupfu rubi harimo gucibwa imitwe, kuraswa, gutwikwa ari bazima n’ibindi, mu gihe abandi bakoreshwaga imirimo ivunanye.

Ingabo z’u Buyapani ziyemereye ko zagize uruhare mu kurimbura imbaga kuko bwavuze ko ingabo zabwo zivuganye abantu babarirwa hagati ya miliyoni eshatu na 14.

Umunyamerika yishwe aciwe umutwe nyuma yo gushyikirizwa ingabo z'u Buyapani
Imfungwa z'itambara zafatwaga zahabwaga ibihano bibabaje. Uyu yari yategetswe kogera mu ruhame
Bamwe mu ngabo z'u Buhinde n'u Bwongereza barashwe bapfutse ibitambaro mu maso
Imirambo nayo yarashinyagurirwaga
Bamwe mu ngabo za Australia zarekuwe n'Abayapani zarananutse cyane
Abafatwaga bakoreshwaga ibikorwa birimo n'imirimo y'uburetwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages