Bwa mbere mu Rwanda sosiyete yari ishinzwe iby’ingendo zo mu kirere yashinzwe ku wa 15 Nyakanga 1975 yitwa ‘Air Rwanda’, itangira ikorera ingendo imbere mu gihugu nka Kigali- Gisenyi, Kamembe no mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi, Tanzania, Uganda n’iyitwaga Zaire (kuri ubu ni Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo) no muri Ostende mu Bubiligi.
Icyo gihe hari indege enye gusa, zirimo ebyiri za ‘de Havilland Canada DHC-6 Twin Otters’ imwe yabaga ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 19 na Boeing 707 yo yari ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi hagati ya 140 na 219 n’indi imwe ya Piper Aztec.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1996, Air Rwanda yahinduriwe izina yitwa ‘Rwanda Air’, kugeza mu 1998 ubwo ihuriro SA Alliance Air ryari rihuriweho n’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Uganda na Tanzania ryumvikana na Leta y’u Rwanda mu kuryegurira ibikorwa bya Rwanda Air, ihindura izina yitwa ‘Alliance Express Rwanda ‘ itangira ingendo Kigali-Johannesburg, Entebbe, Kinshasa na Nairobi muri Kenya, hakoreshejwe indege ya Boeing 737-200.
Nyuma y’uko mu 2002 RwandAir itangiye gukora ibikorwa byayo ku giti cyayo bijyanye n’umuvuduko w’iterambere ry’igihugu, indege zo mu rwego rwo hejuru zatangiye kwinjizwa mu gihugu kugeza ubwo mu mpera z’umwaka ushize iyi kompanyi yazanye mu gihugu indege ya rutura ya AirBus 330-300 yiswe ‘Umurage’ ifite ubushobozi bwo kugendamo abantu 274 n’ikoranabuhanga rihanitse riyirimo. Byose bijyana no kwaguka kw’aho indege z’u Rwanda zikorera ingendo, aho kuri ubu hageze mu bihugu 19 n’indege zayo bwite 10.



















TANGA IGITEKEREZO