Hitler wabaye umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba-Nazi ndetse na chancellier w’u Budage kuva mu 1933 kugeza mu 1945 ubwo yapfaga, yakunze kurangwa n’udushya twamenyekanye atakiri ku Isi nk’aho mbere yo kugeza imbwirwaruhame ku baturage yabanzaga kuyisubiramo imbere y’indorerwamo (miroir) ari nako uwari ushinzwe kumufotora Heinrich Hoffmann yabaga ari gufata amashusho n’amajwi.
Ubwo yabaga ari muri icyo gikorwa, Hitler yakoreshaga imvugo zitangaje n’uburyo bw’ibimenyetso akoresheje ibiganza.
Ayo mafoto yafashwe mu myaka ya 1920, yasabye Heinrich Hoffmann kuyasiba ariko undi arabyanga kugeza ayashyize hanze mu gitabo yanditse mu myaka ya 1950 cyitwa ‘Hitler was my friend’.



















TANGA IGITEKEREZO