00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’umunsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 February 2017 saa 08:29
Yasuwe :

Benito Mussolini azwi nk’umuyobozi w’umunyagitugu wayoboye u Butaliyani nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1922 kugeza mu 1943, ariko yaje kwicwa arashwe n’umwe mu barwanashyaka b’ishyaka ry’aba-communist mu minsi ya nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi yose.

Uyu mugabo waranzwe n’ibikorwa byo kwironda no gutoteza abataravugaga rumwe nawe, bivugwa ko yishwe na Walter Audisio wari umuyoboke w’ishyaka ry’aba-Communist nyuma yo gufatwa ashaka gutoroka ubwo yasaga n’utsinzwe intambara yari yarashoyemo igihugu cye, arwanira uruhande rw’aba Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Nyuma yo kwicwa muri Mata 1945, umurambo wa Mussolini n’inshoreke ye, Claretta Petacci na bamwe mu bo mu ishyaka rye, yajyanywe mu Mujyi wa Milan aho bamanitswe ku karubanda bacuramye. Abaturage benshi barashungereye batangira kubatera amabuye n’ibindi bikorwa by’agashinyaguro byagaragazaga umujinya bari bafitiye Mussolini.

Nyuma gato umurambo wa Mussolini washyinguwe mu irimbi ry’ahitwa Musocco ariko uza kwibwa n’abayoboke b’ishyaka ry’aba-Fascist, Mussolini yabarizwagamo, gusa nyuma waje kongera kwisubizwa n’ubuyobozi ndetse buwuhisha imyaka igera kuri 11 mbere y’uko uhabwa umuryango we ushyingurwa mu rugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Predappio.

Imirambo irimo uwa Mussolini (uwa kabiri ibumoso) n'inshoreke ye Tetacci (iruhande rwe i buryo) yamanitswe icuramye ku karubanda
Abaturage benshi bari bashungereye aho iyo mirambo yarimo inagana kuri station igurisha ibikomoka kuri Gaz
Umurambo wa Mussolini n'inshoreke yaryamishijwe hamwe ndetse inafatanye mu maboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages