Iyi ntambara yabaye hagati ya 1955 na 1975, aho Vietnam ya Ruguru yari ishyigikiye amatwara y’aba communist mu gihe iy’Epfo yayarwanyaga. Bahanganye biciye mu ntambara yamaze imyaka 20 maze birangira igice cy’Amajyaruguru cyari gishyigiwe n’izahoze ari Leta Zunze Ubumwe za Abasoviyeti, u Bushinwa n’abandi bari bashyigikiye ayo matwara kinesheje icy’Epfo cyari gitewe ingabo mu bitugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo, Australia,Thailand n’abandi batacanaga uwaka n’abagendera ku matwara y’aba communist.

Iyi ntambara yahitanye abasaga miliyoni eshatu ndetse abasirikare ba Amerika barenga ibihumbi 40 bayisizemo ubuzima.

Abasirikare ba Leta Zunze ubumwe za Amerika bahuriye n'uruva gusenya muri iyi ntambara
Abasirikare ba Leta Zunze ubumwe za Amerika bahuriye n'uruva gusenya muri iyi ntambara
Umusirikare wa Amerika asaba abapilote b'indege zari zibazaniye ubufasha kururuka vuba
Umusirikare wa Amerika asaba abapilote b'indege zari zibazaniye ubufasha kururuka vuba
Abasirikare banywaga amazi avuye ku mababi y'ibiti mu gihe cy'imvura
Abasirikare banywaga amazi avuye ku mababi y'ibiti mu gihe cy'imvura
Abaturage barimo n'abana byabaga ngombwa ko batabarwa
Abaturage barimo n'abana byabaga ngombwa ko batabarwa