00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’umunsi: Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2017 saa 08:00
Yasuwe :

Uwimana Yvonne wiga muri Kaminuza y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) yasutse amarira ubwo yabonye amaso ku yandi Paul Kagame yiyamamariza mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukobwa yari mu ruhumbirajana rw’abaturage bari bagiye gushyigikira Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi kuwa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

Ibyishimo byari byose ku baturage batabarika bashyigikiye Kagame muri Rubavu, gusa byari ikirenga kuri Uwimana kuko we akimubona yasagutswe n’imbamutima amarira ashoka ku matama ku bw’urukundo rudasanzwe afitiye Kagame Paul usanzwe ari Perezida w’u Rwanda.

Amarira y'ibyishimo ku matama ya Uwimana Yvonne
Uwimana yari ashyigikiye Kagame Paul n'umutima we wose
Ibyishimo byari ku baturage mu ngeri zose...
Umukandida wa FPR mu baturage rwagati...
Mu Karere ka Rubavu, Paul Kagame yakiriwe n'abaturage babarirwa mu bihumbi

Amafoto: Nkurunziza Faustin/RPF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages