Uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette.
Abana b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bashimishije benshi kubera uburyo baryoheje ibyo birori bavuza ingoma.
Ni itsinda ry’abana bagera kuri 50 bavuza ingoma bakanabyina mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda.
Ubwo ibirori byari bihumuje, Bernard Makuza yifatanyije nabo mu kuvuza ingoma mu rwego rwo kubashyigikira no kubatera umurava.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Matyazo, Mukagashugi Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko abo bana bagira uruhare mu gusubiza ku ishuri abana bataye ishuri.
Ati “Ni itsinda rivuza ingoma rishinzwe kugarura abana bataye ishuri bakaza bakurikiye ibyishimo; hanyuma tukabatoza umuco nyarwanda n’izindi ndangagaciro nyarwanda.”
Bashyizeho iyo gahunda yo kubatoza mu biruhuko kugira ngo barindwe ibindi bishobora kubarangaza bakaba bajya mu ngeso mbi.
Umwe mu musaruro byatanze ni uko abana 24 bari barataye ishuri babashije kugaruka kwiga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!