00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Perezida Kagame mu nama ya G20 i Bali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 November 2022 saa 01:23
Yasuwe :

Ku wa Mbere nibwo Perezida Kagame yageze muri Indonesia, yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize izwi nka G20 Summit.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yari yitabiriye iyi nama nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Indonesia i Bali, yakiriwe ku meza na Emmanuel Macron mu musangiro wanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Macky Sall uyobora Sénégal.

Yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo gushimangira imikoranire isanzwe.

Mu mbwirwaruhame Perezida Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugu bari bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko izamuka mu biciro ry’ifumbire ndetse n’ibyo kurya ari ikibazo giteye inkeke muri iki gihe.

Yasabye kandi ko iyi nama yiga ku bibazo bihangayikishije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, birimo n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine.

Yasabye ibihugu bigize G20 byitabiriye iyi nama, kugira uruhare mu gukemura ibyo bibazo byugarije ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imwe mu nzira yagaragaje zagize uruhare mu korohereza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ni gahunda ijyanye no kubisubikira kwishyura amadeni yashyizweho mu bihe bya Covid-19, avuga ko bikwiriye ko “isubizwaho”.

Ku wa 14 Ugushyingo 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia
Umukuru w'Igihugu yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20)
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w'Igihugu
Yakirijwe imbyino gakondo zifashishwa mu muco wo muri Indonesia
Perezida Kagame yishimiye uko yakiriwe muri iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya
Imbyino gakondo zo muri Indonesia ziba zibereye ijisho ndetse zizihira uzireba bitewe n'imiterere yazo
Perezida Kagame yitabiriye inama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri G20 yabereye i Bali ku wa 15-16 Ugushyingo 2022
Iyi nama y'uyu mwaka yibanze ku ngingo zirimo kureba uko amahanga yafatanya kurenga ingaruka za COVID-19 no gutahiriza umugozi umwe mu kubaka ahazaza
Inama ya G20 ni yo ya mbere yateranye kuva ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara yeruye kuri Ukraine
Tariki ya 14 Ugushyingo 2022, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, baganiriye ku gushimangira umubano n’ubutwererane bihuriweho
Perezida Kagame ubwo yageraga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro hagati ye na Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani, Fumio Kishida
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani, Fumio Kishida, bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro byabahuje
Mu bitabiriye ibi biganiro ku ruhande rw’u Rwanda harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana n'Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika, Stephanie Nyombayire
U Rwanda n’u Buyapani bisanganywe umubano mwiza ushingiye ku butwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi n'ikoranabuhanga
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Perezida Kagame ari mu bakuru b'ibihugu bakiriwe ku meza na Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Aba bombi bitabiriye Inama y’Umuryango wa G20 i Bali muri Indonesia
Perezida Emmanuel Macron na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo basuhuza abitabiriye iri sangira
Perezida Kagame na Macron bahuye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 14 Ugushyingo 2022, i Bali muri Indonesia
Perezida wa Sénégal, Macky Sall na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa bari bafite akanyamuneza nyuma y'isangira ryabahuje
Perezida wa Argentine, Alberto Fernández aganira na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Perezida Paul Kagame ubwo yageraga ahabereye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za G20 i Bali muri Indonesia
Perezida Kagame yitabiriye G20 nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD)
Inama ya G20 yabereye muri Indonesia nyuma y’uko iheruka yabereye mu Butaliyani mu 2021
Ni inama yitabirwa n'abayobozi bakomeye mu mfuruka zitandukanye ku Isi
Perezida Kagame yagaragaje ko Umugabane wa Afurika udakwiriye gushinjwa gufata uruhande mu bibazo by'u Burusiya na Ukraine
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku Isi barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden
Perezida Kagame yasabye ibihugu bigize G20 kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere
Abakuru b'ibihugu bikomeye bitabiriye iyi nama yagarutse ku ngingo zitandukanye
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama, hariho uko amahanga yarushaho gufatanya mu kurenga ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kandi agatahiriza umugozi umwe mu kubaka ahazaza hatanga icyizere
Perezida Kagame aganira n'abarimo Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong
Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Perezida wa Indonesia, Joko Widodo
Perezida Kagame ari muri Indonesia mu ruzinduko rw’akazi aho yitabiriye Inama ya G20
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, ari mu bayobozi bakuru bari i Bali aho bitabiriye Inama ya G20
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Indonesia, Joko Widodo
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Indonesia, Joko Widodo
Perezida Kagame w'u Rwanda na Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, akaba n'Umuyobozi wa G20 bagiranye ibiganiro bigaruka ku bufatanye mu gihe kizaza harimo no gushimangira umubano uhuriweho
Perezida Kagame ari mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ya G20
Perezida Kagame asuhuzanya na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino
Inama ya G20 yatangiye ku wa 15 Ugushyingo 2022

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages