Ku wa 24 Ukwakira 2023 ni bwo Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative).
Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Igikomangoma Mohammed bin Abdulrahman bin Abdulaziz, Guverineri wungirije wa Riyadh. Bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku mubano uhuriweho n’ibihugu byombi.
Inama Perezida Kagame yitabiriye yatangiye ku wa Kabiri, tariki 24 Ukwakira mu gihe biteganyijwe ko isozwa ku wa Kane, tariki ya 26 Ukwakira 2023.
Yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abandi.
Ibiganiro byayitangiwemo byibanze ku kamaro k’ibiganiro bihuriweho mu gukemura ibibazo Isi byugarije Isi.
Perezida Kagame ku wa 25 Ukwakira 2023, mu kiganiro yatanze, yavuze ko ukurikije amahirwe y’ishoramari Umugabane wa Afurika ufite, kutawushoramo ari igihombo gikomeye.
Yagize ati “Kudashora imari muri Afurika ni ikosa rikomeye. Afurika ituwe n’abaturage basaga miliyari 1.4, ifite umutungo kamere mwinshi ariko n’uwo mubare w’abayituye ubwabo, ntabwo byaba ari ukureba kure kubirengagiza.”
Future Investment Initiative, FII, ni ikigo mpuzamahanga kigamije guteza imbere ishoramari rishingiye ku mibare kandi riteza imbere ikiremwamuntu.
Perezida Kagame yageze i Riyadh ku wa 24 Ukwakira 2023Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abakuru b'ibihugu na za GuverinomaPerezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye nk'Umukuru w'IgihuguInama Umukuru w'Igihugu yitabiriye igamije kurushaho kwiga uko hakemurwa ibibazo Isi ihura nabyoIbendera ry'u Rwanda ryari ryazamuwe i Riyadh muri Arabie SaouditeAbashinzwe umutekano muri Arabie Saoudite bambara mu buryo bugaragaza umuco wabo wa KiyisilamuPerezida Paul Kagame yakomoje ku ruhare rw'abagore mu kubohora u RwandaU Rwanda na Arabie Saoudite ni ibihugu bimaze kubaka umubano uhamye ufitiye inyungu abaturage b'impande zombiPerezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma Mohammed bin Abdulrahman bin Abdulaziz, Guverineri wungirije w'Umujyi wa RiyadhAbayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku mubano umaze gushinga imiziRichard Attias ni we uyobora Future Investment Initiative (FII)Perezida Kagame yavuze ko ibibazo Afurika ifite atari umwihariko wayo kandi ibyinshi usanga bifitwemo ukuboko n’ibihugu bikomeyeIyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse mu mfuruka zose z'IsiUmuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Francis Gatare, ari mu bitabiriye iyi nama yabereye i Riyadh muri Arabie SaouditePerezida Kagame yatanze impanuro mu kiganiro cyayobowe na Richard Attias uyobora Future Investment Initiative (FII)Iyi nama mpuzamahanga iri kuba ku nshuro ya karindwi yiga ku ngamba z'ishoramari zikwiye mu gihe kizazaPerezida Kagame yagaragaje ko kudashora imari muri Afurika ari ikosa rikomeyePerezida Kagame yavuze ko ihirika ry’ubutegetsi ari ribi ariko hari impamvu ikomeye irisembura iba ikwiye kuvanwahoPerezida Kagame yavuze ko Coups d’Etat atari ibintu bikorwa n’abasirikare bagakuraho ubuyobozi gusa kuko habaho na Leta ziyobowe n’abasivili zitwara nabiPerezida Kagame yavuze ko icya mbere Umugabane wa Afurika ukeneye ngo utere imbere ari ishoramariPerezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbere abagore muri gahunda zose zirimo iz'ubuzima, uburezi, ubuyobozi n’ahandiPerezida Kagame yagaragaje ko abaturage badakwiye gusigazwa inyumaPerezida Kagame yavuze ko abaturage basaga miliyari 1.4 Afurika ifite, umutungo kamere itunze bidakwiye kwirengagizwaMinisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ari mu bayobozi bitabiriye iyi nama bavuye mu Rwanda
Ibitekerezo 0