Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Perezida Museveni amaranye n’umugore we, byaranzwe n’umuhango wo kuvugurura isezerano ry’ugushyingirwa hagati y’aba bombi.

Muri uyu muhango wabereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda mu gace ka Ntungamo aho Perezida Museveni n’umugore we bakomoka, Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’umuhungu wa Museveni ni we wari wabaye ‘Parrain’, mu gihe umugore we, Charlotte Kuteesa yari agaragiye nyirabukwe.

Janet Museveni yavuze ko guhitamo Ntungamo nk’agace we n’umugabo we bakwiriye kuvuguriramo isezerano ry’ugushyingirwa bifite byinshi bivuze.

Ati “Akarere ka Ntungamo, ni ho njye n’umugabo wanjye dukomoka, ni ho soko y’inzozi zo mu bwana bwanjye, hakaba n’inkomoko y’urukundo mfitiye igihugu cyacu, nta handi hantu muri Uganda hashoboraga kuruta aha.”

Yakomeje avuga ko we na Perezida Museveni “Imana yabakuye kure kandi kuba bamaranye imyaka 50 ari ikimenyetso cy’uburyo babashije guhuza mu buzima. Uko twagiye dukura ubuzima bw’umwe bwagiye bwubakira cyane ku bw’undi cyane cyane ubwanjye bwubakiye ku bwe.”

Uyu muhango wo kuvugurura isezerano ry’ugushyingirwa hagati y’aba bombi wari witabiriwe n’abana babo barimo Patience Museveni Rwabwogo, Natasha Museveni Karugire, Diana Museveni Kamuntu, abakwe babo ndetse n’abuzukura babo.

Museveni na Janet basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore muri Kanama mu 1973 i Londres mu Bwongereza.

Janet Museveni na Yoweri Museveni bari baherekejwe n’abuzukuru babo bose
Janet Museveni na Yoweri Museveni bari baherekejwe n’abuzukuru babo bose
Abuzukuru ba Perezida Museveni na Janet Museveni bari babukereye
Abuzukuru ba Perezida Museveni na Janet Museveni bari babukereye
Museveni na Janet Museveni bamaze imyaka 50 babana nk'umugabo n'umugore
Museveni na Janet Museveni bamaze imyaka 50 babana nk'umugabo n'umugore
Perezida Museveni ahobera umugeni we, Janet Museveni
Perezida Museveni ahobera umugeni we, Janet Museveni
Gen Muhoozi n’umugore we nibo bari bagaragiye ababyeyi babo
Gen Muhoozi n’umugore we nibo bari bagaragiye ababyeyi babo
Byari ibyishimo kuri Janet Museveni umaze imyaka 50 abana na Yoweri Museveni
Byari ibyishimo kuri Janet Museveni umaze imyaka 50 abana na Yoweri Museveni
Museveni n'umugore we mu byishimo hamwe n'abuzukuru babo
Museveni n'umugore we mu byishimo hamwe n'abuzukuru babo
Abana ba Museveni na Janet Museveni bahawe ijambo muri ibi birori
Abana ba Museveni na Janet Museveni bahawe ijambo muri ibi birori
Janet Museveni yanyuzagamo akongorerana n’umukazana we wari wamuherekeje muri ibi birori
Janet Museveni yanyuzagamo akongorerana n’umukazana we wari wamuherekeje muri ibi birori
Umugore wa Muhoozi aganira na Janet Museveni yari yagaragiye
Umugore wa Muhoozi aganira na Janet Museveni yari yagaragiye
Byari ibirori bijya gusa n’iby’ubukwe busanzwe, Janet Museveni n’umugabo we bari baserutse mu myambaro y’umweru
Byari ibirori bijya gusa n’iby’ubukwe busanzwe, Janet Museveni n’umugabo we bari baserutse mu myambaro y’umweru
Nubwo ageze mu zabukuru, kuri uyu munsi Museveni yakoze iyo bwabaga agerageza gucinya akadiho
Nubwo ageze mu zabukuru, kuri uyu munsi Museveni yakoze iyo bwabaga agerageza gucinya akadiho