Abandi bayobozi babyitabiriye barimo Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Varsha Redkar Palepu, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.
Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe mu 2012 na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami UNDP.
Ibi birori byo kwizihiza no kwishimira ibyagezweho muri iyo myaka 10 ishize kandi byitabirwe n’urubyiruko rusaga 2000, rurimo ba rwiyemezamirimo bato, abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, urubyiruko ruri mu nzego zirimo Polisi, Ingabo z’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse n’Urwego rw’Igihugu rishinzwe kugorora imfungwa n’izindi.
Mu myaka 10 ishize gahunda ya YouthConnekt yashowemo miliyari 2,5Frw harimo ayahawe ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko batangiye imishinga yo kwiteza imbere ndetse iyo mishinga yose hamwe ikaba imaze kwinjiza mu bukungu bw'u Rwanda miliyari 5Frw no guhanga imirimo ihoraho ku babarirwa mu bihumbi 36.
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, yashimiye abafatanyabikorwa bose batumye ibi bigerwaho, ari na ko ashishikariza urubyiruko gukomeza kwitabira gahunda zibashyirirwaho kugira ngo rubone igishoro cy'ejo hazaza.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UNDP mu Rwanda, Varsha Redkar Palepu, yashimiye Leta y'u Rwanda ku bw'igitekerezo cyiza cyo kongerera urubyiruko ubushobozi, avuga ko uyu muryango washoye muri YouthConnekt, ku rwego rwa Afurika nyuma yo kwibonera uko urubyiruko rushoboye.
Perezida Kagame yahamagariye urubyiruko guharanira iteka kwihesha Agaciro, ashimangira ko kandi ko kubigeraho bisaba kuzamura imyumvire buri wese yifitemo ubushobozi bwo kwigenera ahazaza kandi heza aho guhora ategereje akimuhana kandi azi neza ko kaza imvura ihise.




































Amafoto: Igirubuntu Darcy


Ibitekerezo 0