00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto yaranze umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere mu #Kwibuka22

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 April 2017 saa 09:48
Yasuwe :

Umunsi nk’uyu mu 2016, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli wari wagiriye uruzinduko mu Rwanda, bacanye urumuri rw’icyizere rwatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250.

Kuri uwo munsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagejejwe mu Rwanda mu gihe cy’Abakoloni aho babigaragaje mu 1922 ubwo bandikaga mu ndangamuntu amoko: Hutu, Tutsi, Twa.

Dr Jean Damascene Bizimana yashimye ibihugu bikomeje kugira uruhare mu kugeza mu butabera abasize bahekuye u Rwanda, aho yacyeje by’umwihariko u Budage kuba buherutse gukatira Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages