Iki gitabo cyiswe “Sex” kiri mu bwoko bw’ibyitwa “Coffee table book” kuva cyajya hanze cyatangiye guteza impagarara mu 1992. Amwe mu mafoto akirimo agiye gutezwa cyamunara i New York n’Ikigo Christie's kiri mu bikomeye mu bijyanye no guteza icyamunara.

“Sex” ni igitabo cyasohotse ku wa 21 Ukwakira 1992; kizatezwa cyamunara mu Ukwakira uyu mwaka mu rwego rwo guha icyubahiro isabukuru y’imyaka 30 kizaba kimaze kigiye hanze.

Amafoto arenga 40 ni yo azakurwa muri iki gitabo akagurishwa mu buryo bufatika. Buri foto izagurishwa izaba isinyweho na Madonna ndetse na Steven Meisel wayafotoye mu myaka ikabakaba 30 ishize.

Igiciro kuri buri gitabo kiri hagati ya $50.000 [arengaho gato 50.000 Frw] ndetse na $300.000 [arengaho gato 300.000 Frw] nk’uko Darius Himes usanzwe ari Umuyobozi muri Christie’s yabitangaje.

Igice kimwe cy’amafaranga azava muri iyi cyamunara, azajya mu muryango wa Madonna ufasha imfubyi yise “Raising Malawi”, yashinze mu 2006 ugamije gufasha abana bo muri Malawi.

Ubwo iki gitabo cyiswe “Sex” cyamurikwaga cyateje impagarara mu ntangiriro zo mu 1990. Mu 1992 cyasohokanye na album ya gatanu ya Madonna yise “Erotica”. Iki gitabo cyari cyiganjemo amafoto ya Madonna yambaye ubusa ndetse n’andi ari kumwe n’abandi bari gukora ibikorwa bisa n’ibiganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Mu mafoto y’abo bari kumwe muri iki gitabo harimo aya Vanilla Ice wari umukunzi wa Madonna icyo gihe ari kumwe n’uyu muhanzikazi n’arimo Umunyamideli Naomi Campbell ndetse na Tatiana von F¼rstenberg.

Iki gitabo cyahawe akato ndetse kinahagarikwa mu bihugu nka Ireland ndetse n’u Buyapani ariko kirarenga kigurisha kopi zirenga miliyoni 1,5.

Amafoto azagaragara muri cyamunara yatoranyijwe na Madonna, Meisel na Anthony Vaccarello ndetse na Saint Laurent.

Mbere y’icyamunara mu Ukwakira hazabanza imurikwa ry’aya mafoto ku Cyicaro cya Christie’s giherereye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza guhera ku wa 23 Gicurasi kugeza ku wa 2 Kamena; bikomereze mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa guhera ku wa 27 Kamena kugeza ku wa 6 Nyakanga. Bizarangirira i New York guhera ku wa 30 Nzeri 2023 kugeza ku wa 6 Ukwakira.

Madonna agiye guteza cyamunara amwe mu mafoto agaragara mu gitabo yise 'Sex' cyasohotse mu 1992
Madonna agiye guteza cyamunara amwe mu mafoto agaragara mu gitabo yise 'Sex' cyasohotse mu 1992
Amafoto agaragara muri iki gitabo Madonna yise 'Sex' yiganjemo ubushotoranyi buganisha ku mibonano mpuzabitsina
Amafoto agaragara muri iki gitabo Madonna yise 'Sex' yiganjemo ubushotoranyi buganisha ku mibonano mpuzabitsina
Amafoto agaragara mu gitabo Madonna yise 'Sex' agiye gutezwa cyamunara
Amafoto agaragara mu gitabo Madonna yise 'Sex' agiye gutezwa cyamunara