Icyumweru cyo kuva tariki 12 kugeza ku wa 18 Kamena 2023, cyabayemo ibikorwa byinshi byagarutsweho mu benshi mu myidagaduro mu Rwanda.
Ibyo birimo irekurwa rya Moses Turahirwa, intsinzwi y’Amavubi, amafoto ya Bahati n'umukunzi we, Alyn Sano wamurikiye abakunzi be album ye ya mbere “Rumuri”, Mahoro Claudine witegura kurushinga na Ismaël Mwanafunzi, Fofo wo muri Papa Sava wibarutse imfura, abizihije umunsi w’ababyeyi b’abagabo n’ibindi byatigishije imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Amavubi yatengushye Abanyarwanda
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda amavubi yongeye kugarukwaho na benshi nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Huye ku wa 18 Kamena 2023.
Amavubi yahise akura amaso ku mibare yashobokaga nubwo yari igoranye, yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika mu 2024.
Iyi ntsinzwi iri mu byatumye Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, anyarukira ku rubuga rwa Twitter atanga igitekerezo abona cyakemura iki kibazo.
Mukuralinda yatangaje ko u Rwanda nirudategura umupira ruhereye mu bakinnyi bato, ruzahora rutsindwa.
Usibye ubu butumwa abantu benshi bakomeje guherekanya amafoto ya Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju na Kagere Meddie usanzwe ari Kapiteni w'Amavubi ariko utarahamagawe bigaragara ko batishimiye uko ikipe yitwaye kuri uyu mukino.
Ni umukino wari witabiriwe n’abanyamuziki batandukanye barimo Bwiza, DJ Pius, Uncle Austin n’abandi.
Abandi batangiye gukwirakwiza amafoto y’umutoza Mashami Vincent bamusaba kugaruka agatoza Amavubi, abandi mu gutebya bamusaba imbabazi z'igitutu bamwokeje.



Irekurwa rya Moses Turahirwa washinze Moshions
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 15 Kamena 2023 rwarekuye by’agateganyo Turahirwa Moses washinze Inzu y’Imideli ya Moshions, ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.
Turahirwa wari umaze iminsi afunze yasohotse mu Igororero rya Nyarugenge riri i Magerere tariki 15 Kamena 2023 saa kumi n’imwe n’igice.
Uyu muhangamideli azajya yitaba buri wa Mbere w'icyumweru ku mushinjacyaha ushinzwe gukurikirana dosiye ye.
Ntiyemerewe kurenga imbago z'imbibi z'u Rwanda kugeza igihe aburanishijwe mu mizi akaba umwere cyangwa se agahamwa n'icyaha.

Ncuti Gatwa yambaye ubusa buriburi
Ikinyamakuru ‘Vogue British’ cyasohoye inkuru iherekejwe n’amafoto y’umukinnyi wa filime Mizero Ncuti Gatwa, umaze kwamamara muri sinema ku rwego mpuzamahanga, yambaye ubusa buriburi.
Aya mafoto yafashwe na Tim Walker yasohotse mu nkuru y’ikiganiro Ncuti yagiranye n’iki kinyamakuru, agaruka ku buryo yagiye abona amahirwe yo gukina muri filimi zitandukanye.
Ncuti Gatwa yavuze ko aya mafoto yayafashe mu gutinyura abantu bakaba abo bari bo batitaye kuri sosiyete.
Ncuti Gatwa yatangiye gukina filimi mu 2014 mu yitwa Bob Servant, mu 2015 akina mu yitwa Stonemouth, mu 2019 muri Sex Education yamwubakiye izina bikomeye na Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans.

Meddy na Alpha Rwirangira bizihije umunsi w'ababyeyi b'abagabo bari kumwe n'abakobwa babo
Ni amafoto n’amashusho yasakajwe n’umufasha we, agaragaza uyu muhanzi yishimanye n’umukobwa we Mimi Ali Ngabo bibarutse muri Werurwe 2022.
Ni amafoto yari aherekejwe n’amagambo meza y’urukundo Mimi yandikiye Meddy amwifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo.
Alpha Rwirangira na we yizihije umunsi w’ababyeyi b’abagabo asangiza abamukurikira ubutumwa yahawe n’umufasha we Liliane Umuziranenge buherekejwe n’ifoto y’uyu muhanzi ari kumwe n’umwana w’umukobwa babyaranye.


Mahoro Claudine witegura kurushinga na Ismaël Mwanafunzi yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower)
Inkuru y’ubukwe bwa Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine ni imwe mu zagarutswe cyane kuva yajya hanze kugeza n’uyu munsi.
Hari bamwe batizeraga ko ibyatangajwe ari ukuri gusa inkuru ikomeje kuba kimomo ndetse imyiteguro y’ubukwe igeze kure.
Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hasakaye amafoto ya Mahoro Claudine yakerewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka (Bridal Shower) bikomeza gushimangira ubukwe bwe na Mwanafunzi.
Ibi birori byabereye i Masaka ku wa Gatandatu, tariki 17 Kamena 2023.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w’ibirori by’ubukwe.
Ismaël Mwanafunzi na Mahoro ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023 buzabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka ’Fofo’ yibarutse imfura
Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka ’Fofo’, izina ryakomotse muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, yibarutse imfura.
Uyu mukinnyi wa filime yibarutse umwana w’umukobwa wavutse yavutse mu rukerera rwa tariki 18 Kamena 2023 yamubyaranye na Niyigena Daniel barushinze ku wa 2 Ukwakira 2022.
Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka ’Fofo’ yahise anyarukira ku rubuga rwa Instagram yifuriza umugabo we Niyigena Daniel umunsi mwiza w'’ababyeyi b'abagabo.
Yagize ati “Umunsi mwiza wawe wa mbere w’ababyeyi b’abagabo, ni umunsi usanze utangiye urugendo rwakibyeyi , uzabe umubyeyi (Papa) mwiza.”

Alyn Sano yasogongeje abakunzi b’umuziki album ye ya mbere
Abakunzi b’umuziki bitabiriye ubutumire bwa Alyn Sano banyuzwe n’umuziki ndetse n’ubutumwa bukubiye kuri album ya mbere y’uyu muhanzikazi yise ‘Rumuri’.
Iyi album ikubiyeho indirimbo 13 ziri mu njyana gakondo umuziki mushya uyu muhanzikazi yiyeguriye nyuma y’imyaka irindwi yari amaze akora injyana mva mahanga zitandukanye.

Amafoto y’inkumi yo muri Canada igiye kurushinga na Bahati wamamaye muri Just Family
Ubukwe bwa Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family n’inkumi yitwa Unyuzimfura Cecile usanzwe atuye muri Canada, bi bimwe mu bikomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro yo mu Rwanda.
Muri iki cyumweru ni bwo hasohotse amafoto y’uyu mugore ugiye kurushinga na Bahati nyuma y’igihe uyu muhanzi yari amaze amuhisha ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mafoto ni ayo bafatiye mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya umwaka ushize ubwo bari bahuriyeyo bagiye kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko yabo.
Ubukwe bwa Bahati na Cecile buteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2023 na tariki 5 Kanama 2023 nk’uko integuza zabwo zibigaragaza.

Knowless Butera yongeye kugaragara mu ruhame
Kuva muri Werurwe 2023 ubwo yibarukaga umwana we wa gatatu, Butera Knowless yongeye gusubukura ibikorwa bya muzika ateguza abakunzi be album ya gatandatu.
Uyu muhanzikazi yongeye kugaragara mu ruhame mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2023 ubwo yerekanwaga nka ‘Brand Ambassador’ mushya wa telefone za Infinix zo mu bwoko bwa Infinix Note 30 Series.
Nyuma yo gutaramira abari bakoraniye ahabereye iki gikorwa, Butera Knowless yahamije ko ibiruhuko byo kubyara byarangiye ubu hatahiwe ibikorwa bya muzika.

Abanyarwenya bagize itsinda rya Zubby Comedy berekeje gutaramira i Burundi
Samu na Seth bagize Itsinda =Zubby Comedy nyuma yo gukOrera igitaramo cy’iserukiramuco ‘Iwacu comedy Festival’ muri Kenya, muri iki cyumweru berekeje i Burundi ahagiye gukomereza ibi bitaramo byabo.
‘Iwacu Comedy Festival’, ni iserukiramuco ry’urwenya ritegurwa na Zubby Comedy, kikaba cyarabereye bwa mbere muri Kenya umwaka ushize, cyongeye kubera i Kigali aho byose byitabiriwe n’uwitwa MCA Tricky wo muri Kenya.
Ni ku nshuro ya mbere aba banyarwenya bazaba bataramiye i Burundi, icyakora bahamya ko byinshi ku makuru y’igitaramo cyabo bizajya hanze mu minsi iri imbere.






Ibitekerezo 0