00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusure Bugesera mu ntanzi z’Umujyi wa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Raul habyarimana
Kuya 17 January 2023 saa 03:51
Yasuwe :

Akarere ka Bugesera nka kamwe mu duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali mu gice cy’Iburasirazuba, kagenda gatera imbere uko bucyeye n’uko bwije haba mu by’imiturire, ubucuruzi, uburezi, inganda n’ibindi bikorwaremezo bifasha abagatuye n’abakagenda.

Aka Karere kari mu birometero nka 15 uvuye mu Mujyi wa Kigali kakagira Imirenge 15 irimo itatu ifatwa nk’igize igice cy’Umujyi.

Iyo mirenge irimo Ntarama urasukiramo ugisohoka mu wa Gahanga w’Akarere ka Kicukiro ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali. Ntarama yaganwe na benshi bashaka aho gutura no gushora imari kandi n’ubu ni ko bikimeze nubwo ubutaka bwaho bwihagazeho.

Umwe mu baganiriye na IGIHE utuye mu Kagari ka Kibungo ubona ko kitaruye umuhanda wa kaburimbo, yavuze ko nubwo ku bigaragara hataratera imbere, ikibanza cyaho cyo guturamo gishobora kugeza kuri miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Byumvikana ko mu bice byo hafi ya kaburimbo hahenze kurushaho dore ko hari n’ahagenewe ibikorwa by’inganda.

Umurenge wa Ntarama uhana imbibi n’uwa Nyamata na wo w’Umujyi ukaba ari na wo urimo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, Ibitaro bya Nyamata, Ibigo by’Imari, aho abagenzi bategera imodoka, isoko n’ibindi. Ni na wo wubatsemo ibiro by’akarere.

Undi murenge w’umujyi ni Mayange nubwo ufite ubuso bunini budatuwe bwiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi ndetse hakaba hakenewe abashoramari bo muri urwo rwego.

Mu mishinga minini iri gukorerwa mu Karere ka Bugesera ku isonga harimo Ikibuga mpuzamahanga cy’ingede giherereye mu Murenge wa Rilima. Nubwo kiri kure y’ibice by’Umujyi, ni igikorwaremezo cyagize uruhare mu kureshya benshi batuye cyangwa bakorera mu Karere ka Bugesera.

Mu batuye Akarere ka Bugesera benshi batuye mu midugudu aho ibikorwaremezo bibageraho mu buryo bworoshye. Igice kinini cy’abaturage ni icy’abatuzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Aka ni agace gaherereye hakurya gato y'igice cyahariwe inganda mu Murenge wa Ntarama
Imiterere y'imiturire mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata
Mu Murenge wa Ntarama ni ahantu hayobotswe n'abakeneye gutura ndetse ubutaka bwaho burahenze cyane
Mbere yo kwinjira mu isantere ya Nyamata uvuye mu Mujyi wa Kigali uraranganya amaso ukabona udusozi twose turatuwe mu buryo bucucitse
Ibiro by'Akarere ka Bugesera biherereye mu isantere ya Nyamata
Nyamata ufatwa nk'umwe mu mirenge y'Umujyi w'Akarere ka Bugesera uhasanga inyubako zisumbuye zitangirwamo serivisi zitandukanye
Hano ni mu gace k'ubucuruzi hafi y'umuhanda Nyamata-Kigali
Ukeneye kwiga gutwara imodoka ntiwabura aho wigira muri Nyamata batanga iyo serivisi
Farumasi na zo ziraboneka mu Mujyi wa Nyamata
Ubucuruzi bw'ibinyobwa bikorwa n'uruganda rwa Bralirwa i Nyamata ntubura kubuhasanga
Inzira z'abanyamaguru mu isantere ya Nyamata
Kubona inkwi mu Karere ka Bugesera ni ibintu bitoroshye kubera ko katagira amashyamba
Ibitaro bya Nyamata ni kimwe mu bikorwaremezo by'ingenzi ku batuye Akarere ka Bugesera
Hotel La Palisse ni imwe muri hoteli nini usanga mu Murenge wa Nyamata
Hotel La Palisse Nyamata ifite ubusitani butoshye
Iyi ni Hotel La Palisse Nyandungu iherereye mu MUrenge wa Nyamata muri Bugesera
Inganda zikomeje kuzamurwa mu Karere ka Bugesera
Uru ni rumwe mu nganda ziri mu gice cyahariwe ibikorwa byazo mu Murenge wa Ntarama
Mu Karere ka Bugesera iyo ari mu gihe cy'imvura haba hatoshye
Urugo rw'icmbi ry'ikipe y'amagare y'abagore mu Karere ka Bugesera rwubakishije amaringi
Bimwe mu bikoresho bikorerwa ku Gakiriro ka Bugesera
Agace gaherereyemo ishuri ryisumbuye ryakira abakobwa gusa, Maranyundo Girl School
Imwe mu nzu z'ubucuruzi zigararagara mu Mujyi wa Nyamata
Isoko rya Nyamata riherereye muri uyu murenge w'umujyi
Agace kabarizwamo ibigo by'imari n'amabanki mu Mujyi wa Nyamata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages