Nyuma yo kuzura kw’ikibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali, hakurikiyeho kurangiza kubaka inzu igezweho yakirirwamo abakina Golf izwi nka ‘Club House’ iri ku rwego rwo hejuru.
Iyi nyubako ni imwe mu bigize icyiciro cya mbere cy’Umushinga wa Kigali Golf Resorts & Villas, iri ku rwego rwo hejuru kuko ifite ubushobozi bwo kuba yakwakira ibikorwa byose bigendanye n’umukino wa Golf.
Uyu mushinga ntugizwe n’ikibuga cya Golf gusa ahubwo harimo n’indi mikino nka Tennis, umuhanda wo kwirukiraho (running trail), Piscine, Club House irimo imyambaro y’abakinnyi, inkoni za Golf, ibikapu bya Golf, ikagira ahakorerwa indi myitozo ngororamubiri ‘Gym’, aho gufatira amafunguro n’ibindi.
Imirimo yose yamaze kurangira n’abakinira Golf kuri iki kibuga bahawe uburenganzira bwo kuba bayikoresha. Ni inzu ishobora kuberamo inama zitandukanye ariko zidahuza abantu benshi.
Urubyiruko rutandukanye rwahawe imirimo yo gufasha abayiruhukiramo bamaze gukina cyangwa mu gihe habereye ibirori bigendanye n’umukino wa Golf nko gutanga ibihembo n’ibindi.
Ikigo cyigenga cyashyizweho ngo gicunge uyu mushinga cya Rwanda Ultimate Golf Course (RUGC) n’izindi komite ziyifasha, byagaragaje ko kugaruza amafaranga agera kuri miliyoni 140$ azashorwa muri iyi mishinga yose azagaruzwa mu gihe kirekire.
Biteganyijwe ko mu gihe icyiciro cya kabiri cyawo kirimo inzu zizengurutse ikibuga, hoteli ikomeye n’ibindi bikorwa bizaba birangiye, amafaranga yashowe muri uyu mushinga azatangira kugaruzwa ku kigero cya 13% buri mwaka mu myaka 15.
Amafoto ya Club House
Ku marembo ya Kigali Golf and Resorts & Villas hatatseho ikirango cyayoInzira yinjira mu kibuga yatunganyijwe nezaUkinjira mu marembo ugera ahagenewe ibikorwa byo gusaka abinjira mu kibugaHubatswe inzira ziva mu kibuga zerekeza muri Club HouseNi inyubako iri ku rwego mpuzamahangaAbanyamahanga batuye mu Rwanda na ba mukerarugendo bari mu bakunda kuba bari kuri iki kibugaClub House yatangiye kwakira ibikorwa bimwe na bimwe bigendanye na GolfIyo uri mu kibuga uba witegeye iyi nyubakoClub House ikoreshwa n'abakinnyi ba Golf baruhukaUri mu kibuga aba yitegereza ubwiza bwa Club HouseImirimo yo kubaka yose yararangiyeClub House ifite parikingi yajyamo imodoka zihagijeClub House iherereye i Nyarutarama mu nkengero z'ikibugaAbakina Golf bahawe ikaze muri Club HouseAmarembo yinjira muri Club HouseIyo umaze kwinjira muri Club House usanganirwa n'imitako iteye amabengezaUtegereje kwakirwa aba afite umwanya wamuteganyirijweUmwanya w'ahakirirwa abagana Club HouseAbari mu igorofa ryo hejuru na bo baba bitegeye ikibugaIbaraza ryubatswe mu buryo bugezwehoUrubaraza rwa Club House rushobora kwakira n'ibiroriHateganyijwe ahantu hahagije umukinnyi wa Golf ashobora kwicara nyuma yo gukinaPiscine yubatse hejuru y'inyubakoNi inyubako igizwe n'igorofa rimweIfite amatara atuma n'uri kure yayo abasha kuyibonaUmukinnyi wa Golf cyangwa undi wese ashobora kujya koga muri piscine kuko yateganyijweClub House irimo 'Gym' irimo ibikoresho byoseUri muri 'Gym' aba areba mu kibugaNi inzu irimo n'icyumba cy'inamaClub House yubakanywe uruganiriro rwiyubashyeIbikoresho bisabwa muri 'Gym' birimo kandi birafunguye ku bakinnyi ba GolfIbikoresho bisabwa muri 'Gym' birimo kandi birafunguye ku bakinnyi ba GolfClub House yubakanywe uruganiriro rwiyubashyeNi inzu irimo n'icyumba cy'inamaAbasobanukiwe umukino w'igisoro bashobora gukina kuko umwanya wabo wateganyijweAho abakina igisoro bicara bakabuguzaAho umuntu ashobora kuruhukira hegereye aho yabona abamwakira n'ibyo bamwakirizaAbakeneye gukora inama bashobora kujya kwifashisha Club HouseAho kuganirira ni uku hateyeNi inzu ishobora kwakira abantu benshiMu gihe umuntu afata icyo kunywa ashobora kureba indi mikinoHashize igihe gito Club House yuzuye. Nubwo itaramurikwa ariko iha ikaze abagana iki kibugaAho ugeze hose usanganirwa n'imitakoIbyo kunywa bitandukanye biba birimo amasaha yoseNi inyubako iba ituje bigendanye n'uko inzu za Golf ziba zubatseUri kuri piscine aba ashobora kureba mu kibuga akaba yakurikirana umukinoMu masaha ya nijoro ni uko Piscine iba igaragaraNyuma yo kuzura kwa Club House, hateganyijwe gutangira icyiciro cya kabiri cy'umushinga wa Kigali Golf Resorts & VillasClub House n'ibindi bikorwa bya Kigali Golf Resorts & Villas bizagaruza amafaranga yashowe mu myaka 15 iri imbereIruhande rwayo hatewe ibiti byongera amafuMu masaha y'ijoro, Club House iba ifite umucyo uhagijeInzira zegereye inzu zifite amatara afasha abajya n'abava muri Club HouseIyi nyubako izongera agaciro mu nzira yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikinoAbayobozi ba RUGC basigaye bakorera inama muri Club House
Ibitekerezo 0