00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#GumaMuRugo: Ishusho y’ijoro rya Kigali mu mafoto 80

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 3 May 2020 saa 11:33
Yasuwe :

Ku Isi, Kigali izwi ku isuku, umutekano n’ituze bituma umuntu agenda ijoro ryose nta kintu na kimwe kimutangiriye cyangwa kirogoye gahunda ze.

Abatuye muri uyu mujyi benshi bamaze igihe batava mu ngo zabo keretse abakora ingendo za ngombwa kubera amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Icyemezo cyo gusaba abantu kuguma mu ngo ni iturufu yanakoreshejwe mu bindi bihugu nk’u Bushinwa mu guhangana na COVID-19 mu gihe ibyabikerensheje byahuye n’akaga gakomeye bitewe no kwanduzanya hagati y’abaturage.

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, aya mabwiriza yarubahirijwe. Ku manywa na nijoro inzego z’umutekano zagenzuraga uko ashyirwa mu bikorwa.

Ibikorwa byinshi birimo iby’ubushabitsi butari muri serivisi za ngombwa byarafunzwe ndetse inyubako nyinshi zariho ingufuri muri urwo rugamba rwo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

IGIHE yakusanyije amwe mu mafoto y’ingenzi yafatiwe mu duce two mu Mujyi wa Kigali rwagati, i Rebero, Remera, Kacyiru, Muhima, Nyabugogo na Nyamirambo agaragaza ishusho y’umurwa mu masaha y’ijoro.

Ni amafoto agaragaza ikirere cya Kigali mu masaha y’ijoro, gikeye ahanini bishingiye ku igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere, ryageze ku gipimo cya 35%.

Imyaka 113 irashize Umujyi wa Kigali ushinzwe n’Umudage Richard Kandt, ni imyaka 58 utangiye kwitwa Umurwa Mukuru w’u Rwanda, muri yo igera hafi kuri 45 Kigali yayimaze itarafata umurongo w’impinduka, umwaka wa 2001 ni wo watangiranye n’inkundura yo kuwuteza imbere ngo ube icyitegererezo ku isi.

Ni umujyi ufite amateka maremare kuko niwo wabaye igicumbi cy’Abakoloni b’Abadage, aba mbere bakolonije u Rwanda bagakurwa n’Ababiligi kugeza mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge.

Kigali izi byinshi kuko ibyiza n’ibibi u Rwanda rwanyuzemo imigambi yabyo yacurirwaga cyangwa ikanogerezwa muri Kigali, mu murwa mukuru.

Mu Rwanda, kuva umurwayi wa mbere ahabonetse ku wa 14 Werurwe 2020, abamaze kwandura ni 259 mu gihe abasezerewe mu bitaro bagera ku 124.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu masaha y'umugoroba Umujyi wa Kigali uba waka
Amatara ari ku mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali mu bice bya Rebero
Kigali izwi ku isuku, umutekano n’ituze bituma umuntu agenda ijoro ryose nta kintu na kimwe kimutangiriye cyangwa kimurogoye
Ifoto igaragaza uduce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali witegeye ubwiza bw'imisozi yayo
Ikirere cya Kacyiru na Remera cyongeye gusubirana wa mwimerere wacyo bitewe n'igabanuka ry'imyuka ihumanya ikirere
Ifoto yafatiwe ku i Rebero mu masaha y'umugoroba
Iyo uri hejuru kuri CHIC uba witegeye umuhanda umanuka kuri Stastique n'uzamuka kuri MIC
Iyo uri kuri La Bonne Adresse uba witegeye Centenury House Pansion Plazza no kwa Makuza
Kigali mu masaha y'ijoro irara yaka nk'ibisanzwe
Ku marembo ya Stade ya Kigali i Nyamirambo mu masaha y'ijoro haba hiranga
Biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni enye mu 2050
Uhagaze ku i Rebero uba witegeye ku Ryanyuma i Nyamirambo
Imiturirwa ikomeje kuzamurwa muri Kigali
Umuhanda uzamuka ahari kubakwa inyubako nshya za RDB i Gikondo Rebero
Umuhanda werekeza i Nyamirambo kuri 40, mu minsi ya kuguma mu rugo nta bantu babarizwagamo
Umuhanda werekeza i Nyamirambo kuri Stade uvuye ku Ryanyuma no kuri 40
Umuhanda werekeza i Nyamirambo kuri Stade uvuye ku Ryanyuma
Abanya-Kigali bari bamaze iminsi igera kuri 43 batava mu ngo zabo
Abanyarwanda bakomeje kwirinda Coronavirus mu gihe cya Guma mu rugo
Ahahagarara imodoka kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali nta n'imwe yaharangwaga
Serivisi za banki zo zakomeje gutangwa. Aha ni ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali kiri mu mujyo rwagati
Inyubako ikoreramo Ikigo cy'Imari, Axon Tunga, iherereye i Nyabugogo
Ahasanzwe haparika imodoka muri Gare ya Nyabugogo harera
Mu gace kahariwe abanyamaguru kazwi nka Car Free Zone haba hatuje
Ahazwi nko ku Iposita hakorerwa ubucuruzi butandukanye ubu nta rujya n'uruza rw'abantu ruharangwa
Amasangano y'umuhanda ku Gisimenti arara acaniwe amatara atanga urumuri rw'amabara rutanduknanye
Muri aka gace ku bazi mu Biryogo haba hari urujya n'uruza rw'abantu mu masaha menshi y'umunsi
Ifoto igaragaza feux rouges z'i Nyamirambo kuri Rafiki
I Nyamirambo ahazwi nko kuri 40 ni uko hameze mu masaha y'ijoro
Aha ni mu Biryogo ahazwi nko kwa Nyiranuma
I Remera ku Gisimenti nta bikorwa byinshi bifungura mu masaha akuze
Inyubako y'ubucuruzi ya CHIC iri mu zigezweho zikorerwamo ubushabitsi bw'ingeri zitandukanye kuva ku bacuruzi bakuru baranguza kugera ku bato bagurisha bisanzwe
Ifoto igaragaza inyubako ya KBC n'iya Kigali Heights mu masaha y'ijoro
La Tropicale Plaza iri imbere ya T2000 iri muri hoteli nshya zubatswe muri Kigali
Urujya n'uruza mu mihanda rwaragabanutse. Aha ni ku kiraro cyo hejuru y'umuhanda ku Kinamba
Imbere y'isoko rya Nyabugogo nta muntu uhacaracara mu masaha y'ijoro
Imodoka z'abacuruzi b'ibiribwa n'ibikoresho by'isuku zakomeje gukora nk'ibisanzwe mu bwikorezi bw'ibyo bicuruzwa
Ingendo z'imodoka rusange n'iz'abantu ku giti cyabo zarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Inyubako y'ubucuruzi ya KBC ku Kacyiru irara yaka
Inyubako ya Centenary House iracyatangirwamo serivisi zitandukanye muri Simba Supermarket
Inyubako ya Kigali Heights ni uko igaragara mu ijoro
Inyubako ya MIC uyirebeye hejuru
Inyubako ya UTC nayo hari serivisi zimwe na zimwe zakomeje gutangwa
Inyubako yo kwa Rubangura
Isoko rya Nyarugenge ryo ryakomeje gukora by'umwihariko mu bucuruzi bw'ibiribwa
Kigali City Tower igizwe n'amagorofa 17 ni yo nyubako ndende mu Rwanda
Kuri 40 i Nyamirambo
Mu marembo ya Kigali Arena i Remera nta muntu n'umwe uhagendagenda
Kigali Arena ni inzu y’imikino n’imyidagaduro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza
Ifoto y'ubuhanga igaragaza igice cy'ukwezi kimurikiye Isi
Mu Biryogo i Nyamirambo, amaduka yiganjemo ay'inkweto n'imyenda yashyizweho ingufuri
Mu gihe cya Guma mu rugo biragoye kubona imodoka mu muhanda
Mu masaha y'ijoro hari igihe ukwezi kuboneka kukamurikira Isi
Muri gare yo mu Mujyi nta nyoni ihatamba mu gihe cya Guma mu Rugo
Ubucuruzi bwiganjemo ubw'ibiribwa ntabwo bwahagaze
Uhagaze kuri CHIC uba witegeye inyubako ziri mu Mujyi rwagati nka KCT
Umuhanda ugana kwa Ndamage uvuye ku isoko rya Nyarugenge. Imbere yo kuri Sulfo ibinyabiziga bihaparika byagabanutse biboneka
Umuhanda uva kwa Lando ugana mu Giporoso
Ubusitani bwo mu muhanda uva mu Mujyi ujya ku Muhima bwamaze gushisha
Umuhanda wa Nyabugogo werekeza ku Muhima ubereye ijisho kuwureba
Uva ku Muhima werekeza mu Mujyi hubatswe umuhanda ugezweho
Ahazwi nko ku Iposita ni uko hameze

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages