Nouvelle-Zélande nk’igihugu cyinjira mu mwaka mushya mbere y’ibindi byose ku Isi cyaturikije fireworks mu bice binyuranye by’umujyi wa Auckland na mbere y’uko kiwinjiramo, amasaha 11 mbere ku yo mu Rwanda.
Mu mujyi wa Sydney muri Australie naho haturikijwe ibishashi by’urumuri mbere y’amasaha atatu ngo umwaka mushya utangire, bakaba banamaze kuwugeramo cyane ko bari imbere ho amasaha icyenda ku yo mu Rwanda.
Imijyi itandukanye nka Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Vladivostok mu Burusiya, Rio de Janeiro muri Brésil n’ahandi hatandukanye batangiye kwishimira umwaka mushya banaturitsa fireworks.
Indi mijyi ikomeye nka Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Seoul muri Koreya y’Epfo n’ibihugu nka Jamaica, Canada, u Bugiriki n’ibindi byasubitse ibikorwa byo guturitsa ibi bishashi by’urumuri kubera icyorezo cya Covid-19 ndetse n'u Bushinwa bwasubitse imigenzo n’imihango itandukanye ikorwa mu gutangira umwaka mushya.
Benshi bari biteze ko umwaka wa 2022 uzatangira icyorezo cya Covid-19 cyararangiye gusa ugiye gutangira Isi yugarijwe na Omicron imaze ukwezi igaragaye, ikaba yanabaye imbarutso yo guhagarika ibirori byo kwishimira umwaka mushya mu bihugu bimwe na bimwe.



















Ibitekerezo 0