Ku bakurikirana ubukerarugendo bwo muri Afurika, Livingston ni umujyi w'ikimenyabose ndetse ufite amateka akomeye muri iki gihugu.

Muri Zambia ufatwa nk’umujyi w’ubukerarugendo. Uherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu, muri kilometero nke uvuye ku mugezi wa Zambezi ndetse n’Umupaka wa Zimbabwe.

‘Livingstone’ ni izina uyu mujyi ukomora ku mushakashatsi w’Umwongereza, David Livingston. Uyu mugabo ari mu bagiye bavumbura ibintu byinshi ku Mugabane wa Afurika, yamenyekanye cyane mu 1855 ubwo yavumburaga isumo riri hagati ya Zambia na Zimbabwe aryita ‘Victoria Falls’.

Yanakoze ubushakashatsi bwinshi ku Mugezi wa Zambezi dore ko yawukurikiye kuva ku isoko yawo kugera aho wiroha mu Nyanja y’u Buhinde, ibintu byatumye aba Umunyaburayi wa mbere wahuranyije ubugari bwa Afurika y’Amajyepfo.

Uyu mujyi wabayeho mu 1905 witiriwe David Livingston kuko yawubayemo igihe kinini ndetse agenda awuvumburamo ibintu bitandukanye. Kuva iki gihe watangiye gutera imbere ubutitsa bitewe ahanini n’ibyiza nyaburanga bihaboneka, birimo uyu mugezi wa Zambezi, pariki ndetse n’iri sumo rya ‘Victoria Falls’.

‘Victoria Falls’ ni ryo sumo rya mbere rirerire muri Afurika, dore ko rifite ubuhaname bwa metero 108 n’ubugari bwa metero 1708, ni ukuvuga kuva ku nkombe imwe ugera ku yindi. Rigereranywa n’irya Niagara muri Canada.

Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco ryashyize ‘Victoria Falls’ mu bintu birindwi bitangaje ku Isi. Iki cyiciro kinabarizwamo Pyramid zo mu Misiri.

Kubera ibi byiza nyaburanga uyu mujyi wa Livingstone buri mwaka usurwa na ba mukerarugendo babarirwa muri miliyoni eshanu.

Mu 1911 uyu mujyi wagizwe Umurwa Mukuru wa Zambia icyo gihe yitwaga Rhodesia y’Amajyaruguru. Nyuma y’iki cyemezo watangiye gutera imbere mu buryo bukomeye ndetse ugira ibikorwaremezo bitabaga ahandi muri Zambia birimo ‘Edwardian Buildings’ ndetse niwo wa mbere wavukiyemo ikinyamakuru cyandika muri Zambia.

Mu 1935 nibwo Umurwa Mukuru wa Zambia wavuye ku kuba Livingstone wimukira i Lusaka, uyu mujyi usigara ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Ubukerarugendo.

Uyu munsi iyo ugeze i Livingstone ituwe n’abarenga gato ibihumbi 134 biganjemo abo mu bwoko bw’Aba-Tonga wakirwa n’inyubako ubona zikuze zo mu gihe cyo hambere ziganjemo izubatse mu mujyo w’imyubakire y’Abongereza.

Ku muhanda aho unyura hose haba hari Lodge, Guest House ndetse na hoteli zo mu rwego rwo hejuru. Uretse ‘Victoria Falls’ abasura uyu mujyi usanga bakururwa n’ibindi byiza nyaburanga birimo ikiyaga cya Kariba ndetse na pariki zirimo iya ‘Livingstone Game Park’, ‘Kafue’ na ‘Hwange’.

Aha hose hari ibikorwa bitandukanye bishimisha ba mukerarugendo birimo umukino wa ‘Riverboarding’ uwa ‘Rafting’, ‘Canoeing’ gutwara ifarashi n’ibindi.

Uretse ubukerarugendo bwiganje mu Mujyi wa Livingstone, usanga hakorerwa n’indi mirimo irimo ubucuruzi bw’imbaho, uburobyi n’inganda nto zikora ibikoresho byo mu nzu n’ibiringiti. Iyo uri muri uyu mujyi ibijyanye no gushyikirina n’abandi ntibigorana kuko usanga abenshi bazi Icyongereza.

Ibiryo byo muri uyu mujyi usanga ahanini bigizwe n’ifi n’umuceri kandi buri wese akagira aho yisanga kuko hari restaurant ziciriritse n’izindi zo mu rwego rwo hejuru. Mu zimaze kubaka izina muri uyu mujyi harimo O’Discoll’s Restaurant, The Funky Munky Pub and Grill na Crocodile Café.

Perezida Kagame ari mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingtsone muri Zambia, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, u Rwanda na Zambia byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye n’inzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, uburobyi n’ubworozi.

Umujyi wa Livingstone ni umwe mu ikuze muri Zambia
Umujyi wa Livingstone ni umwe mu ikuze muri Zambia
Aha hari hashize igihe gito iri sumo rya Victoria falls ryubatsweho iki kiraro cyuzuye mu 1905
Aha hari hashize igihe gito iri sumo rya Victoria falls ryubatsweho iki kiraro cyuzuye mu 1905
Livingstone yahoze ari Umurwa Mukuru wa Zambia
Livingstone yahoze ari Umurwa Mukuru wa Zambia
Uyu mujyi ufatwa nk'uwa karindwi ukomeye muri Zambia. Benshi bawukundira ikirere gihehereye n'amafu aturuka mu Mugezi wa Zambezi
Uyu mujyi ufatwa nk'uwa karindwi ukomeye muri Zambia. Benshi bawukundira ikirere gihehereye n'amafu aturuka mu Mugezi wa Zambezi
Uyu mujyi uracyagaragaramo inzu zubatswe mu gihe cy'ubukoloni
Uyu mujyi uracyagaragaramo inzu zubatswe mu gihe cy'ubukoloni
Ni Umujyi utarangwamo imiturirwa miremire ariko ukundwa na ba mukerarugendo
Ni Umujyi utarangwamo imiturirwa miremire ariko ukundwa na ba mukerarugendo
Hoteli nyinshi zo muri uyu mujyi zubatse ku nkengero z'Umugezi wa Zambezi. Iyo ni Zambezi Sun Hotel
Hoteli nyinshi zo muri uyu mujyi zubatse ku nkengero z'Umugezi wa Zambezi. Iyo ni Zambezi Sun Hotel
Isumo rya Victoria ni kimwe mu bikurura abantu muri Livingstone.
Isumo rya Victoria ni kimwe mu bikurura abantu muri Livingstone.
Umugezi wa Zambezi uri mu bituma isura y'uyu mujyi irushaho kuba nziza. Iyi ni ifoto yafatiwe hejuru yerekana Royal Livingstone Hotel.
Umugezi wa Zambezi uri mu bituma isura y'uyu mujyi irushaho kuba nziza. Iyi ni ifoto yafatiwe hejuru yerekana Royal Livingstone Hotel.
Victoria Falls ni ahantu heza ho gufatira amafoto ku bakundana
Victoria Falls ni ahantu heza ho gufatira amafoto ku bakundana
Royal Livingstone Hotel niyo yakira abashyitsi bakomeye muri uyu mujyi
Royal Livingstone Hotel niyo yakira abashyitsi bakomeye muri uyu mujyi
Royal Livingstone Hotel ni imwe mu zikomeye cyane muri uyu mujyi
Royal Livingstone Hotel ni imwe mu zikomeye cyane muri uyu mujyi