Ni umukino wabaye ku wa Kane, tariki 22 Nzeri 2022, warangiye u Bubiligi butsinze Wales ibitego 2-1.
Ibitego by’u Bubiligi byatsinzwe na Kevin De Bruyne na Michy Batshuayi mu gihe impozamarira ya Wales yatsinzwe na Kieffer Moore.
Nyuma y’umukino, abafana 2500 ba Wales bakoze isuku mu Mujyi wa Bruxelles batora amashashi, amacupa y’amazi n’imikebe y’inzoga.
Ni igikorwa cyashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru, benshi bahamya ko kinatunguranye by’umwihariko ku ikipe yatsinzwe.
Polisi y’i Bruxelles n’Umuyobozi w’uyu mujyi, Philippe Close, bashimye aba bafana.
Polisi yavuze ko ibyo bakoze bidasanzwe kandi bikwiye gushimwa. Iti “Turashimira abafana b’ikipe twari duhanganye kuba basize umujyi usukuye nk’uko bawusanze.”
Meya Philippe Close yavuze ko iki gikorwa gikwiye kubera abandi bafana urugero.
Yagize “Dukuriye ingofero abafana ba Wales, nyuma yo kwishimira mu mujyi wacu basize basukuye umwanda bari bateje. Ibi byakabereye urugero abandi bafana.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!