Muri Werurwe mu 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo gutunganya aka gace yamaze gutangira ndetse ko mu mpera za Gicurasi izaba yarangiye. Aka gace kazaba kitwa ‘Imbuga City Walk’.
Kuri ubu hari impinduka zigaragarira amaso muri ako gace. Kimwe mu bigaragara ni ijambo ‘Kigali’ rikoze mu buryo bwa 3D ryateretswe muri aka gace n’ ahagenewe kumurika ibikorwa byiganjemo iby’ubugeni.
Biteganyijwe ko ‘Imbuga City Walk’ nimara kuzura izaba igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WiFi, ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye.
Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue, mbere ya 2015 wari umuhanda ucamo imodoka zose kugeza ubwo tariki 26 Kanama 2015 Umujyi wa Kigali watangazaga ko kagizwe agace kahariwe abanyamaguru.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!