Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ku nshuro ya 31, Antoine Cardinal Kambanda akifatanya n’abakirisitu ba Arkidiyosezi ya Kigali anabereye umushumba Mukuru.
Ni igikorwa cyatangirijwe n’igitambo cya misa yasomewe muri Paruwasi ya Ruli mu Ntara y’Amajyaruguru.
Cardinal Kambanda yagize umwanya wo gusura n’abarwayi bari mu bitaro asabana nabo ndetse bagirana ibiganiro byagarutse ku kubakomeza no kubihanganisha.
Imwe mu mafoto yafatiwe muri icyo gikorwa igaragaza Cardinal Kambanda ahereza ibyo kurya umurwayi yasanze mu bitaro bya Ruli.
Yavuze ko kwita ku barwayi ari umuco mwiza ugomba kuranga umuntu wese ufite ubuzima, kuko uburwayi ari ikindi gihande cy’ubuzima.
Ati “Yaba ukomeye cyangwa uworoheje aba ashobora kurwara; kandi yaba umukire cyangwa umukene iyo arwaye akenera abantu bamuba hafi ngo bamuhumurize.”
Yanagaragaje kandi ko abakirisitu binjiye mu cyumweru cyahariwe kwita ku muryango yibutsa ababyeyi kurushaho kugira umutima wo kwita ku barwayi n’abageze mu zabukuru kuko ari inzira buri muntu anyuramo.
Yasabye ko ababyeyi bajya bazirikana gutoza abato umuco wo kwita ku barwayi n’abageze mu za bukuru kuko uburere bwiza n’umutima ugira impuhwe umwana abitozwa akiri muto.
Ni igikorwa cyari cyanitabiriwe n’Abayobozi mu nzego za Arkidiyosezi ya Kigali, Caritas Rwanda, Caritas Kigali, abapadiri n’abihayimana bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruli ndetse n’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!