‘Brochettes’ si umwihariko w’u Rwanda kuko uzasinga no mu bindi bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika ariko abariye ku zo mu Rwanda bazakubwira ko zihariye icyanga cyane cyane iz’ihene.

Kuwa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 ubwo hatangiraga Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ribera mu Rwanda byagaragaraga ko ubwitabire bukiri hasi bitewe n’uko bamwe bakiri mu myiteguro na cyane ko rizafungurwa ku mugaragaro kuwa Gatanu tariki 29 Nyakanga.

Nubwo bimeze gutyo aba mbere biganjemo abanyamahanga batangiye kuganura kuri #EXPO2022 bagura ibintu bitandukanye. Nk’uko twabigarutseho ku rukundo abanyamahanga basura u Rwanda bagirira ‘Brochettes’, ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha wasangaga abanyamahanga benshi barigannye ari cyo kiribwa bose bashaka.

Imwe mu mafoto yafashwe ni igaragaza umunyamahanga umwe muri aba ava kugura brochettes kwa mucoma ndetse n’ibirayi nka kimwe mu biribwa bikunze guherekeza aka kaboga.

EXPO2022 yayiganuje ‘Brochettes’ z’i Kigali
EXPO2022 yayiganuje ‘Brochettes’ z’i Kigali
Ba mucoma biteguye kumara inzara abagana Expo 2022
Ba mucoma biteguye kumara inzara abagana Expo 2022

Amafoto: Igirubuntu Darcy