Ifoto ya Mbungu ari mu mugongo w’umuturage wamwambutsaga umuvu w’amazi ahitwa Mont Ngafulakuri yasakaye cyane ku wa 9 ukwakira 2019.
Mediacongo.net yanditse ko Umujyi wa Kinshasa wibasiwe n’imvura idasanzwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku Gatatu w’iki cyumweru. Yaguye mu gihe cy’amasaha agera kuri itanu, bituma tumwe mu duce twa Kinshasa twuzura.
Mu ruzinduko yagiriye muri Komini za Lemba na Mont-Ngafula, Guverineri wungirije wa Kinshasa, Néron Mbungu byabaye ngombwa ko ahekwa ku mugongo ngo abashe gutembere ahantu hari amazi menshi.
Nyuma yo gusura uduce dutandukanye, Mbungu yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kugira icyo bakora bwangu mbere yuko ikibazo gikomera cyane mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi.







Ibitekerezo 0