Iyi mbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yinjiye mu Mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira mu wa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa.
Nyuma yo gutangira gusagarira abaturage hafashwe icyemezo cyo kuyirasa kuko no kuyisubiza muri pariki byari byananiranye.
Ifoto yafatiwe mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Kivugiza igaragaza abaturage bayegereye bayishyira ku ngazi kugira ngo ijyanwe gutabwa hatagira abayirya, bikaba byabagiraho ingaruka.
Icyo gihe ni bwo abaturage batangiye kuyifotorezaho, ndetse bamwe muri bo basa n’abafite akanyamuneza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!