00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Ibendera rya Turikiya ryururukijwe i Kigali mu kunamira abahitanywe n’umutingito

Yanditswe na Salomon Nezerwa
Kuya 8 February 2023 saa 06:13
Yasuwe :

Kugeza ubu imibare y’abari gukora ubutabazi muri Turikiya na Syria igaragaza ko umutingito uheruka kwibasira ibi bihugu umaze guhitana abarenga 9000, ibintu byatumye Perezida Recep Tayyip Erdoğan ashyiraho icyumweru cy’icyunamo.

Uyu mutingito wibasiye imijyi 10 yo muri Turikiya na Syria wabaye ku wa 6 Gashyantare 2023 ufite igipimo cya 7,8.

Kubera ubwinshi bw’abamaze kuwugwamo n’ibikorwaremezo wangije, Perezida wa Turikiya, Erdoğan yahise ashyiraho icyunamo cy’iminsi irindwi ndetse ategeka ko ahantu hose hari amabendera y’iki gihugu yururutswa.

Ni icyemezo cyanubahijwe i Kigali ahakorera Ambasade ya Turikiya, kuko ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahatembereraga yasanze amabendera yururukijwe agera muri kimwe cya kabiri.

Ibendera rya Turikiya ryururukijwe i Kigali mu kunamira abahitanywe n'umutingito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages