Uyu mutingito wibasiye imijyi 10 yo muri Turikiya na Syria wabaye ku wa 6 Gashyantare 2023 ufite igipimo cya 7,8.

Kubera ubwinshi bw’abamaze kuwugwamo n’ibikorwaremezo wangije, Perezida wa Turikiya, Erdoğan yahise ashyiraho icyunamo cy’iminsi irindwi ndetse ategeka ko ahantu hose hari amabendera y’iki gihugu yururutswa.

Ni icyemezo cyanubahijwe i Kigali ahakorera Ambasade ya Turikiya, kuko ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahatembereraga yasanze amabendera yururukijwe agera muri kimwe cya kabiri.

Ibendera rya Turikiya ryururukijwe i Kigali mu kunamira abahitanywe n'umutingito
Ibendera rya Turikiya ryururukijwe i Kigali mu kunamira abahitanywe n'umutingito