Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nzeri 2022.
ADEGI Gituza ni yo yegukanye FEASSSA2022 muri Handball y’Abahungu nyuma yo gutsinda Dynamic yaserukiye Uganda mu mukino wari ishiraniro.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yabigezeho itsinze ibitego 26 kuri 24 bya Dynamic.
Nyuma y’iyi ntsinzi, ibyishimo byasaze abakinnyi n’abandi bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino bayishimira.
Aha ni ho abakinnyi bahise baterura Umutoza wa ADEGI Gituza, Niyokwizerwa Joël, bamushimira intambwe yabateje bakegukana igikombe.
ADEGI Gituza yegukanye igikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko ni yo ibitse igiheruka cyakinwe mu 2019.
Bashiki babo bo muri Kiziguro Secondary School na bo bitwaye neza batsinda Mawanda SS ibitego 19-15, bituma begukana igikombe cya Handball mu cyiciro cy’abakobwa muri FEASSSA2022 iri gukinwa ku nshuro ya 19.
Muri rusange muri aya marushanwa, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 152 bagabanyije mu makipe 12, akubiye mu mikino itandatu irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Tennis de table no gusiganwa ku maguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!