Muri iki cyumweru nibwo i Luanda hakoraniye inama ya komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na RDC, mu gushakira umuti umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Ni inama yitabiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugezi we wa RDC, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala.
Yemeje ko mu burasirazuba bwa RDC hoherezwa umutwe udasanzwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba wo kugarura amahoro, zigafasha mu gukemura ibibazo bishingiye ku mitwe ya M23 ndetse na FDLR.
Imyanzuro ikomeza isaba ibi bihugu "kongera kubaka icyizere hagati yabyo."
Mu gihe aba bayobozi bamaze i Luanda, amafoto agaragaza ba Minisitiri Biruta na Lutundula, hejuru y’ibirego ibihugu byabo bishinjanya, baseka ku buryo bishobora gutanga icyizere ko imishyikirano irimo kweza umutima.
Ku rundi ruhande, nta wamenya. Muri dipolomasi na politiki, ifoto ishobora kuvuga ibitandukanye n’ibiri ku mutima.
Amafoto yatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Amb Tete Antonio, agaragaza aba baminisitiri mu ifoto ya ’selfie’, uko ari batatu bamwenyura.
Banajyanye gusura mu Imurikagurisha mpuzamahanga rya Luanda, batemberezwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Mário Augusto Caetano João.
Izi nama za komisiyo ihuriweho zemejwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, RDC na Angola nk’umuhuza, nk’umuyoboro wanyuzwamo ibitekerezo by’ibi bihugu ku ngingo bitavugaho rumwe, bigashakirwa umuti.
Muri ibyo birego, RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, rwo rugashinja Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda kandi rurega RDC ko mu bihe bitandukanye, ingabo zayo zarashe ku butaka bw’iki gihugu, ibisasu bikomeretsa abaturage benshi ndetse bisenya inzu.
Ingabo za Congo zaje no gushimura abasirikare babiri b’u Rwanda bari bacunze umutekao ku mupaka, ariko bazakurekurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!