Umufotozi wa IGIHE, Niyonzima Moise, yasuye ingagi zo mu muryango wa Sabyinyo muri Pariki y’Ibirunga ugizwe n’ingagi 17, abasha gufata amwe mu mafoto agaragaza imiterere y’ingagi.
Ingagi ifite ibirenge bimeze kimwe n’iby’umuntu, amano, inzara n’ibindi. Ifite amenyo angana n’ay’umuntu kuko inkuru igira 32 kimwe n’umuntu.
Ni amenyo abasha guhangana n’ibyatsi zirya umunsi ku wundi. Ubusanzwe ingagi ikuze y’ingabo ishobora gupima ibiro nibura 220, naho ingore ikagira 97.7.
Ingore nizo zigera mu gihe cyo kuba zabyara mbere y’ingabo kuko zo bizifata nibura imyaka icumi mu gihe ingabo zo ari gake bibaho mbere y’imyaka 15 na 20.
Ingagi y’ingore imara amezi umunani n’iminsi 15 itwite, aho nibura mu kwezi iba ifite iminsi yo kuba yasama mu gihe ihuye n’ingabo kandi buri myaka ine nibura ishobora kubyara rimwe. Ifite ubushobozi bwo kubyara imbyaro umunani mbere y’uko isaza.
Iyo ibyaye iba izi abana bayo ku buryo ibonsa hanyuma ikabaheka mu mugongo igiye ahandi. Umuryango uba ufite umutware kandi ingore zose ziba ari izayo, indi y’ingabo iyo ishatse ingore irivumbura igakora umuryango wayo, gutyo gutyo.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO