Iyi nyamaswa y’inyamabere inaboneka mu Rwanda by’umwihariko muri pariki y’Akagera ituruka mu muryango w’izitwa ‘Hippopotamidae’.
Imvubu iri mu nyamaswa nini ku Isi dore ko ishobora gupima ibiro biri hagati ya toni 1.5 na toni 1.8 ndetse ikagira uburebure bushobora kugera kuri metero 5.2.
Iyi nyamaswa kandi ishobora kubaho imyaka iri hagati ya 40 na 50 igihe hatagize ikiyisagarira ngo ipfe imburagihe.
N’ubwo imvubu ari indyabyatsi, umubare w’abantu bicwa n’imvubu muri Afurika uruta uwo izindi nyamaswa zose zica zishyize hamwe. Nubwo igaragara nk’idakaze kuko wenda ari nini, wakwibwira ko ari inebwe, imvubu ni inkazi cyane ndetse igira umuvuduko mwinshi.
Iyi nyamaswa ikunze kwimarira igihe cyayo kinini mu mazi ni imwe muzororoka gake, dore ko ibyara rimwe mu myaka ibiri.
Iramutse ikwirukankanye ngo ikugirire nabi, hari uburyo bubiri wayihungamo nta ntwaro ukoresheje: kurira igiti cyangwa se kwitegereza inzira yiruka iganamo bityo ugahindura wihuse kuko ngo imvubu ntizijya zoroherwa no guhindura amayira.
Kubera uburyo igira umunwa munini n’amenyo atyaye, birahagije ko iruma rimwe gusa ingona ifite umbyimba wa metero 1.2 ikayicamo kabiri.
Umufotozi wa IGIHE, Niyonzima Moïse, yasuye imvubu zo muri Pariki y’Akagera, abasha gufata amwe mu mafoto agaragaza imiterere y’urwasaya rwazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!